Misitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, avuga ko mu byiciro bishya by’Ubudehe aribyo A, B, C, D na E byamaze kwemezwa, ndetse ko umuntu wese ugejeje imyaka y’ubukure utakibana n’umubyeyi , azajya ahabwa icyiciro cye hashingiwe ku byo yinjiza we ubwe, hatagendewe ku babyeyi be.
Mu kiganiro kirambuye Pof. Shyaka yagiranye TV1 imbonankubone(live) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020, yavuze ko ibyiciro bishya bireba imibereho y’ingo, atari ibyiciro by’abakene nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe.
Kimwe mu byo yagarutseho muri iki kiganiro, ni kibazo cyakunze kugaragara, aho umuntu w’ingaragu utakibana n’ababyeyi, akaba akora yinjiza amafaranga, wasangaga akibarirwa mu cyiciro kimwe n’icy’umubyeyi we wasigaye mu cyaro utanishoboye.
Ati, “Ugasanga umusore afite urufunguzo rwa Benz na telefoni ya Apple cyangwa Samsung Galaxy, ariko ugasanga aracyari mu cyiciro cya mbere.”
- Advertisement -
Avuga ko muri ibi byiciro bishya byavuguruwe, icyo kibazo kitazongera kugaraga kuko noneho n’umuntu w’ingaragu yemerewe kugira icyiciro cy’ubudehe cye mu gihe atakibana n’ababyeyi.
Ati, “Kuba umuntu ashobora kugira icyiciro cye cyihariye ari ingaragu birashoboka. Umuntu utabana n’umubyeyi afite uburenganzira bwo kubarurirwa aho ari, agire icyiciro cye, yishyure mituweli ye, noneho umubyeyi we asigare arwana no kwishyurira abo bakibana.”
Prof. Shyaka kandi avuga ko ibyiciro by’Ubudehe bitagamije guhitamo abafashwa na Leta, ahubwo ko bibereyeho gufasha mu igenamigambi, no gufasha umuryango kumenya aho uhagaze hanyuma ukagira intego yo kwiteza imbere.
Avuga ko uretse abazaba bari mu cyiciro cya E kibarizwamo abatabashije kugira icyo bakora, abandi bo mu bindi byiciro nta bufasha bazongera guhabwa na Leta, uretse kubaha imirimo bakabona amafaranga bakikemurira ibibazo bakaniyishyurira Mituweli.
Ati, “Nidukomeza kumva ko ndakennye, Leta irampa uko nzamuka, ikampa akazi ariko ikanyishyurira na mituweli, ikongera ikanyura hariya ikampa Buruse y’umwana, biraza kudushyira mu kindi kintu kitari cyiza.”
Akomeza agira ati, “Ntabwo ari ukuvuga ngo (Leta) ibasezeyeho, izayabaha muri ubwo buryo bw’imirimo biyishyurire. Kugira ngo nawe wumve ko ari amafaranga yawe, ntabwo utunzwe na Leta, ntabwo ari Leta igomba kukwishyurira mituweli kandi ufite amaboko! Ni ngombwa ko tujya muri icyo cyererekezo.”
Avuga kandi ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera kugenderwaho hatangwa Buruse yo kwiga muri Kaminuza, ahubwo hazajya hashingirwa ku manota umwana yagize gusa.
Dore uko ibyiciro by’Ubudehe biteye n’ibizagenderwaho umuntu ashyirwa mu cyiciro
Icyiciro A
Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho, ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.
Azaba ahembwa 600,000Frw buri kwezi cyangwa arenze, cyangwa se yinjiza ibyo 600,000Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600,000Frw cyangwa arenze.
Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri iki cyiciro A.
Icyiciro B
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.
Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65,000Frw na 600,000Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65,000Frw na 600,000Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.
Icyiciro C
Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45,000Frw na 65,000Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.
Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.
Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45,000Frw na 65,000Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.
Icyiciro D
Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45,000Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.
Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.
Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45,000Frw nk’amatungo cyangwa ibindi. Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.
Icyiciro E
Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.
Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.
Biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’Ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.