Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA kirashinjwa n’abafite inganda zicyiyubaka ndetse n’aborozi b’amatungo magufi kubituniraho bigamije kubambura utwabo, kibashukishije amarushanwa basabwa gushoramo amamiliyoni, utsinze igihembo kikaba ideni.
NIRDA(National Industrial Research and Development Association) ni umuryango wegamiye kuri Leta y’u Rwanda, wafunguwe ufite intego yo kuzamura ubushobozi bw’inganda bijyana na Politiki y’u Rwanda yo kuzamura ingano y’ibyoherezwa mu mahanga hagabanywa ibitumizwayo, inshingano nyamukuru y’iki kigo ikaba ari ugutera inkunga imishinga mu rwego rw’ibanze rw’inganda zicyiyubaka bigamije gutanga umusaruro urambye mu bukungu bw’igihugu.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu cyahuye n’abaturage bafite inganda ziciriritse n’aborozi b’amatungo magufi babigize umwuga, bagitangariza ko bitabiriye amarushanwa yateguwe n’iki kigo bahamya ko yabaye igikoresho cyo kubituniraho basabwa amafaranga y’umurengera ngo babashe gutsinda, nyuma ngo abatsinze bakabwirwa ko ibihembo bazahabwa ari inguzanyo y’imashini zibafasha kongera umusaruro mu byo bakora bazishyura nta nyungu, mu gihe hari n’ababwiwe ko bazishyura n’inyungu ingana na 8%.
Hakuzimana Boniface utuye mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba, umwe mu bahungabanyijwe no kwitabira aya amarushanwa nk’uko abyivugira, ahamya ko yamutwaye asaga miliyoni 30, akavuga ko amaze imyaka itatu amenyeshejwe n’iki kigo ko yatsinze, ariko ko yategereje igihembo amaso agahera mu kirere, kugeza ubwo ngo yakiriye amamenyesha ko igihembo azahabwa ari ideni ry’imashini azishyura ku nyungu ya 8%.
- Advertisement -
Agira ati, “Twari twiturije tubona ikigo NIRDA kidutumyeho nk’aborozi n’abanyenganda ziciriritse, kidusaba kwitabira amarushanwa ategurwa na cyo. Twabwiwe ko mu gihe twaramuka dutsinze, twazahembwa imashini zidufasha kongera umusaruro mu byo dukora. Nari mfite ibagiro ry’ingurube, nsabwa kurivugurura nkarigira irya kijyambere, nkashinga n’uruganda rwongerera agaciro inyama z’ingurube nkora SOSISO. Bansabye kubaka inyubako nkajyana umushinga mu marushanwa bakazampa imashini zo gukoresha. Nasuwe ubugira kenshi n’ abagize itsinda ry’abakozi ba NIRDA n’abaterankunga babo, hari ibyo bagiye bansaba kunoza kugira ngo nzabashe kwegukana intsinzi.
Narenze icyiciro cya mbere ndakomeza kugeza ubwo bambwiye ko natsinze, bansaba kujya gusura imashini nkeneye i Burayi. Nagiye mu Bushinwa bambwira ko iby’aho bidakomera, njya mu Bubiligi, nyuma ntungurwa no kubona ku munota wa nyuma batumenyesheje ko igihembo tuzahabwa ari ideni! Icyo dusaba Leta y’ubumwe ni ugukurikirana abayobozi b’iki kigo baduhinduye ibikoresho byo gusaba Guverinoma inkunga n’amahanga bakadusubiza n’amafanga twatakaje twitabira amarushanwa cyangwa bakaduha ibihembo twatsindiye nk’uko babidusezeranyije.”
Ibagiro ry’ingurube Hakuzimana yasabwe kubaka kugira ngo yegukane instinzi
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Kalisa Kitoko ufite uruganda rusatura amabuye mu murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru uvuga ko yitabiriye amarushanwa ya NIRDA azi ko agiye gutera imbere mu byo akora, atazi ko agiye kugwa mu cyobo kidindiza iterambere ry’ibyo akora.
Ati, “Hashyize imyaka isaga itatu menyeshejwe ko natsinze amarushanwa yateguwe na NIRDA ariko nta gihembo ndabona, ahumbwo natunguwe no kumva ngo abatsinze amarushanwa bazahembwa ideni ry’imashini rizishyurwa n’urihawe 100%! Twababajwe n’uburyo twagizwe ibicuruzwa, imishinga yacu ikaba ingwate y’iki kigo kugira ngo guverinoma ibahe inkunga n’abanyamahanga. Twatakaje byinshi tubeshwa n’iki kigo, ubu ntitwumva dushaka ukitwibutsa mu matwi yacu. Nawe reba twagiye mu marushanwa twari duhanganye turi benshi, abatsinze twatakaje byinshi by’umwihariko bigendanye n’ibyo dukora, twahombye igihe twahamagarwaga mu nama zabo, ikitubabaje ni uko twakiriye ubutumwa bugufi ko twatsinze amarushanwa, nyuma y’imyaka itatu tukabwirwa ko igihembo tuzahabwa ari ideni ry’imashini tuzishyura nta nyungu.”
Dr. Sekomo Birame Christian umuyobozi mukuru wa NIRDA aganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yagitangarije ko igihembo cy’abatsinze ari uguhabwa imashini zijyanye n’igihe mu byo bakora, ariko ko mbere yo kuzibaha hari abasesenguzi basuzuma niba uzihawe afite ubushobozi bwo kwishyura ibihembo yatsindiye.
Yagize ati, “Abantu bagomba kumenya ko mu marushanwa habaho gutsinda no gutsindwa. Abatsinze twarabamenyesheje, sinumva uburyo birirwa bavuga ngo amaso yaheze mu kirere. Nibyo koko amarushanwa yarateguwe, agamije kuzahemba abafite inganda zongerera agaciro amabuye, izitunganya ibiryo by’amatungo n’aborozi b’amatungo magufi agizwe n’ingurube n’inkoko, igihembo cyari kigenewe guhabwa uwatsinze ni imashini zimufasha kongera umusaruro mu byo akora. Ikijyanye n’amarushanwa, yari mu byiciro bibiri uwatsinze icya mbere n’icya kabiri yohererejwe amamenyesha tubasaba gushaka kompanyi bifuza gukorana na yo mu gushyikirizwa imashini, noneho abasesenguzi basuzuma niba ibikoresho bahabwa bitazabapfira ubusa.”
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Ikijyanye no gushyikirizwa ibyatsindiwe, bigirwamo uruhare n’imyitwarire yabo kuko uwitwaye nabi ntabyo abona. Ikindi kandi iyo dusanze nta bwishyu bwo kuzishyura ibyo watsinze ntubihabwa.”
Itangazamakuru ryashatse kumenya impamvu uwatsinze ahembwa igihembo cy’ideni cyangwa agasabwa gutanga igitambo cy’ibyo yatsindiye, maze uyu muyobozi wa NIRDA ntiyagira icyo abivugaho. Abajijwe agaciro k’ibihembo byari biteganyijwe gutangwa n’umubare w’abatsinze, yasubije ko adafite imibare ifatika, gusa ahamya ko abatsinze bahujwe n’amabanki nka BRD na SACCO ngo bafashwe guhabwa inguzanyo yishyurwa ku nyungu ingana na 8%.”
Aya marushanwa yateguwe na NIRDA yari yitabiriwe n’abafite inganda zicyiyubaka zongerera agaciro ibikomoka ku bworozi, ubuhinzi, amabuye n’aborozi b’amatungo magufi bo mu turere twose tw’igihugu, bikaba byari biteganyijwe ko uzatsinda azahabwa imashini zijyanye n’igihe zimufasha kongera umusaruro mu byo akora. Igikomeje kwibazwa n’abayitabiriye by’umwihariko abatsinze, ni igaruriro ry’amafanga batakaje ngo begukane intsinzi kuri ubu yiswe inguzanyo, ibintu ngo babona nk’ubutekamitwe bakorewe n’umuryango wegamiye kuri Leta, aha akaba ari naho bahera basaba kurenganurwa, kuko ngo batumva uburyo Leta yasesaguza abaturage bayo ngo nirangiza inabahuguze ibyo batsindiye.
Amapave akorwa na Kalisa wari witeze iterambere riruseho nyuma yo gutsinda amarushanwa ya NIRDA bikarangira asubiye inyuma
Mbere yo gutunganywa aba ari urutare
Hakuzimana yasabwe kubaka bya kijyambere ngo ahabwe imashini zijyanye n’igihe, none ngo ibyari ibihembo byahinduwe inguzanyo