Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukwakira 2021, beretse itangazamakuru agatsiko k’abantu 13 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu barimo bategura umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda, ngo aka gatsiko kafashwe mu bihe bitandukanye, aho bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, abandi bagafatirwa mu turere twa Nyabihu na Rusizi.
Aba bantu uko ari 13, ngo bateganyaga gukora ibikorwa by’iterabwoba bifashishije ibikoresho bitandukanye birimo ibiturika, insinga, imisumari, amatelefone na videwo bigishirizwagaho uko bazakora ibyo bikorwa by’iterabwobwa.
Abafashwe bavuga ko aho bari baratumwe kugaba ibitero harimo guturitsa inyubako ndende mu Mujyi wa Kigali ya Kigali City Tower, inyubako ya Downtown na Nyabugogo.
- Advertisement -
Iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB, ryagaragaje ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces(ADF) usanzwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru na IS (Islamic State) mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’umutekano, yashimiye abagize uruhare mu iburizwamo ry’ibi bitero, inemeza ko izakomeza gukurikirana, gukumira, kurwanya no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.
Bafatanwe ibikoresho bitandukanye birimo ibiturika, insinga, imisumari n’ibindi