Banki Nkuru y’u Rwanda, yatangaje ko izamuka ry’ibiciro rikabije mu Rwanda, ridashingiye gusa ku bibazo by’ubukungu ku Isi, kuko ngo no mu Rwanda habayeho ikibazo cy’umusaruro muke mu rwego rw’ubuhinzi.
BNR igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse neza mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, nubwo Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko umuvuduko wo kuzahuka k’ubukungu muri icyo gihe wagabanutse, ugereranyije no mu mwaka ushize, ubwo hatangiraga gufatwa ingamba zo guhangana n’ingaruka za Covid-19.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko itumbagira ry’ibiribwa ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye iyanga mu bihembwe byombi by’uyu mwaka.
Ati: “Hari ikibazo cy’ikirere kitari cyifashe neza, ariko haba n’ikibazo cy’inyongeramusaruro yahenze cyane nubwo Leta yashyizemo amafaranga, ariko habayemo uko gutungurana kw’ibiciro, gutuma abantu batitabira kuyikoresha uko bisanzwe.”
- Advertisement -
Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hashyirwaho ingamba, ariko zitaba zigamije gusubiza ibiciro uko byahoze.
Yatanze urugero ku musaruro w’ibirayi, aho Ikilo cyaguraga amafaranga icumi y’u Rwanda mu myaka nka 20 ishize. Ati: “Uyu munsi biri muri Magana! Nubwo tuvuga ko bizamanuka, ariko ntabwo bizongera gusubira munsi y’ijana.”
- Abazamura ibiciro uko bishakiye bitwaje intambara yo muri Ukraine bakwiye kubihanirwa – Minisitiri Ngirente
- Kigali : Abubatse imiturirwa ikabura abayikoreramo baratakambira Leta
- Musanze : Abaturage barashinja WASAC kubishyuza amafaranga y’umurengera
Akomeza agira ati: “Icyo turwana nacyo, ntabwo ari ugusubiza izamuka ry’ibiciro munsi ya zeru ngo duhagarike umuvuduko ukabije. Umuvuduko uzahoraho, ariko ni ukurwana n’umuvuduko ukabije.”
Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu kumanura ibiciro, ahubwo ko kiri mu kuba Leta iri gushyira amafaranga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire baterera imbuto ku gihe.
Ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyurana, BNR igaragaza ko agaciro k’ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ugereranyije n’umusaruro mbumbe, kazamutse ku gipimo kirenga 111.4% kugeza muri Kamena uyu mwaka, ugereranyije n’izamuka rya 95.5% mu gihe nk’iki umwaka ushize.
Ibi bitandukanye n’umuvuduko w’ubwitabire mu kurikoresha mbere ya Covid-19, kuko nko muri 2019 muri Kamena agaciro k’ibyo bikorwa ku musaruro mbumbe kari kuri 36.4%