UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Abazamura ibiciro uko bishakiye bitwaje intambara yo muri Ukraine bakwiye kubihanirwa – Minisitiri Ngirente
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Politiki

Abazamura ibiciro uko bishakiye bitwaje intambara yo muri Ukraine bakwiye kubihanirwa – Minisitiri Ngirente

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 23/05/2022 saa 10:21 AM

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, yavuze ko abitwaza intambara iri kubera muri Ukraine bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa birimo n’ibyera mu Rwanda bidakwiriye ndetse hakorwa isuzuma kugira ngo ababikora babihanirwe.

Ibi Minisitiri Ngirente yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, mu kiganiro we n’abandi bagize Guverinoma bagiranye n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bucuruzi no kuzahuka k’ubukungu nyuma ya COVID19.

Dr. Ngirente yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri Ukraine.

Yagize ati, “Habanje kuzamuka isukari, isabune n’amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’intambara iri ahantu aha n’aha ku Isi. Ntabwo aribyo. Ni izindi mpamvu zishingiye ku nganda byaturukagaho.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe yavuze ko izamuka ry’ibiciro bimwe u Rwanda rukura hanze biri guterwa ahanini n’uko hari inganda bari kuvugurura n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko abanyarwanda baba bakwiriye kumva impamvu ibiciro byazamutse.  Ati, “Abakora mu bucuruzi bakubwira ko Kontineri yashobora gukodeshwa amadolari 1500 kugira ngo ive mu Bushinwa igere mu Rwanda, ubu iri hagati y’ibihumbi 8000 by’amadolari na 10,000. Niba ari kontineri imwe urumva ingaruka mbi bihita bigira ku bukungu bwacu n’imihahirane yacu n’abandi bantu.”

Yakomeje avuga ko hari icyo Leta ikora kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane aho ishyira amafaranga muri kunganire y’ibikomoka kuri Peteroli.

Yavuze ko Ikigega Nzahurabukungu cyatumye ibiciro mu ngendo nabyo bigabanuka. Dr Ngirente yasobanuye ko iyo kitabaho, kuva i Kigali ujya i Rubavu, umuntu aba yishyura 4.040 Frw, ariko ubu igiciro kirimo ikinyuranyo cy’amafaranga 1000 Frw, mu gihe kuva Kimironko ujya mu Mujyi rwagati, byagombaga kuba ari 318 Frw, ariko ubu bikaba ari 253 Frw.

Ati, “Leta y’u Rwanda ubukungu bwacu tubukurikirana umunsi ku wundi dutunganya aho ikibazo kibonetse, kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza.”

Dr. Ngirente yasobanuye ko hashyizweho na Nkunganire mu bucuruzi bw’ifumbire mva ruganda. NPK yagombaga kuba igura 1,357 Frw ariko ubu ikaba igura 882 Frw ku kilo.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Beata Habyarimana, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC bwiyongereye mu myaka ibiri ishize.

Yagaragaje ko muri 2020 bwari bufite agaciro ka miliyoni 340$, bigeze mu 2021 bigera kuri miliyoni 600$.

Yavuze ko hari ibiri gukorwa kugira ngo busubire uko bwahoze abaturage boroherezwe kwambuka kuri za Jeto n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, yatangaje ko ubuhinzi butanga ibitunga Abanyarwanda ku kigero cya 90%, ariko na none bunihariye 50% y’amadovize yinjira mu Gihugu.

Dr. Mukeshimana kandi yavuze ko ikigamijwe ari uko umusaruro wiyongera kugira ngo haboneke ibiribwa n’ibyo gucuruza.

Ibi bitangajwe nyuma y’impaka zimaze iminsi ku izamuka ry’ibiciro rya hato na hato, ndetse icyo gihe umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Bwana Alain Mukurarinda akaba yaratanze integuza ku izamuka ry’ibiciro bitewe ahanini n’intambara y’Uburusiya na Ukraine nka bimwe mu bihugu bifatiye runini Isi ku musaruro w’ibihingwa byohereza ku isoko mpuzamahanga nk’ingano n’ibindi.

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi March 16, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 1 week
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months
Politiki

Musanze: Urubyiruko rwasabwe kwitabira Igikorwa cyo Kwibuka

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?