Abashoye imari mu kubaka inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, basabye Minisitiri w’Ubugetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubakorera ubuvugizi ku bigo by’imari, kuko ngo kubura abazikoreramo byatumye badashobora kwishyura inguzanyo uko bikwiye.
Nyuma y’iminsi mike ashyizwe muri uyu mwanya, Minisitiri Gatabazi akomeje gusura ibikorwa by’amajyembere bitandukanye hirya no hino mu gihugu, areba impinduka byazanye mu buzima bw’abaturage.
Mu murwa Mukuru w’u Rwanda, uyu muyobozi yasuye imishinga y’ibikorwa remezo by’ubukungu n’imibereho myiza.
Mu bibazo yagaragarijwe, harimo ibiciro by’ubukode bw’inzu zicururizwamo bihanitse. Ni mu gihe abashoye imari muri izi nzu z’ubucuruzi na bo basaba ubuvugizi kuko bakerewe kwishyura inguzanyo batse bazubaka, bitewe no kubura abazikoreramo.
- Advertisement -
Uretse imihanda n’inzu zihuriramo abantu benshi, Minisitiri Gatabazi yanasuye ikimoteri cya Nduba, mu rwego rwo kureba uko imyanda ibungwabungwa hagamijwe kurengera ibidukikije.
Yanasuye kandi umudugudu w’icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro, abatujwe muri uyu mudugudu bishimira ubwiza bwawo ariko bagasaba ko bakwegerezwa ibikorwa remezo by’ingenzi.
Minisitiri Gatabazi yashimye uburyo ibikorwa remezo bitanga akazi ku rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo yagaragarijwe na byo bikemuka mu maguru mashya ibindi bigakorerwa ubuvugizi.
Mu rwego rwo kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa, abaturage na bo basabwe gufata neza ibikorwa remezo bahabwa, birimo inzu zo guturamo n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yibukije abayobozi gukomeza gushimangira ihame rya Guverinoma rigamije gushyira umuturage ku isonga.