UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 2 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 2 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 3 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze : Abaturage barashinja WASAC kubishyuza amafaranga y’umurengera
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Abaturage barashinja WASAC kubishyuza amafaranga y’umurengera

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 16/10/2021 saa 11:28 PM

Hirya no hino mu gihugu kimwe no mu Karere ka Musanze, hakunze kumvikana kenshi abaturage bakoresha amazi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amazi n’isukura(WASAC) bavuga ko bishyuzwa amafaranga y’umurengera ugereranyije n’ayo bagakwiye kuba bishyura.

Ibi aba baturage babishingira ku kuba bishyuzwa amafaranga y’amazi bakoresheje mu bihe bitandukanye, ariko ngo Inyemezabwishyu zabo,  zikaza zitandukanye mu biciro, kandi nyamara amazi bakoresha buri kwezi atanyuranye cyane, ndetse ngo n’ibiciro by’amazi bikaba bitarahindutse, nk’uko biheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) tariki ya 01 Gashyantare 2019.

Ngendambizi umwe muri aba baturage baganiye n’Itangazamakuru yabwiye UMURENGEZI.COM ko ababazwa cyane n’uburyo bishyuzwamo amazi, kuko ngo abona rimwe byiyongera ubundi bikagabanuka.

Agira ati, “Natangajwe no kubona ukwezi ntavomyemo amazi menshi aribwo nishyuye amafaranga menshi. Mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ ya mbere nishyuraga ndebeye muri sisiteme simbigireho ikibazo, ari nayo mpamvu nifuza ko byagaruka umuntu akajya yishyura arebye muri sisiteme.”

- Advertisement -

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Dusabimana Francine we wemeza ko bashobora kuba baramubariye amafaranga atari aye, ngo kuko yishyujwe ibihumbi birenga Cumi na kimwe (11000 Frw).

Ati, “Basanze ntahari bambarira amafaranga menshi, ngiye ku cyicaro cya WASAC hano i Musanze bambwira ko nzagaruka. Bongeye kuza kumbarira, nyamara kuri Fagitire (Facture) haba handitse ko umuntu yemerewe kubaza ikibazo kigendanye na yo nyuma y’iminsi umunani gusa!”

Urugero rwa Fagitire za WASAC mu bihe bitandukanye

Uwitonze Emmanuel Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WASAC ishami rya Musanze, avuga ko batajya bishyuza amafaranga menshi, ko bishyuza bakurikije imibare iri muri mubazi bagakora ikinyuranyo n’imibare y’ukwezi kwabanje.

Agira ati, “WASAC twishyuza ingano y’amazi yakoreshejwe mu gihe cy’ukwezi, kandi amazi yakoreshejwe agaragazwa na mubazi (compteur). Umukozi wacu iyo ageze ku mufatabuguzi, amuha facture akandikaho imibare asanze muri mubazi, ikinyuranyo cy’imibare asanze muri mubazi hamwe n’imibare y’ukwezi gushize bitanga ingano y’amazi yakoreshejwe mu kwezi.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Ibiciro by’amazi birahindagurika, bitewe n’ingano y’amazi yakoreshejwe. Iyo ukoresheje amazi menshi, igiciro kirazamuka mu buryo butandukanye.”

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) igaragaza ko muri 2020 Abaturarwanda bari bafite amazi meza ku kigero cya 84.3%, bivuze ko ubwo Abaturarwanda 8 ku 10 bafite amazi meza, bikaba byitezwe ko muri 2024 Abaturage bazaba bagejejweho amazi meza ku kigereranyo cy’ijana ku ijana (100%).

Imbonerahamwe igaragaza ibiciro bya WASAC byatangajwe na RURA

Imbonerahamwe igaragaza amafaranga yishyuwe n’abaturage mu bihe bitandukanye

Imbonerahamwe igaragaza amafaranga yishyuwe n’abaturage mu bihe bitandukanye ndetse n’ayo bo bakagombye kwishyura hakurikijwe ibiciro bya RURA

Abanyarwanda batandukanye bagiye bagaragaza kenshi ko batishimiye kwishyuzwa amafaranga menshi ugereranyije n’ibiciro biba bisanzwe byarashyizweho

Emmanuel DUSHIMIYIMANA October 16, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 weeks
Imibereho

Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera

Hashize 1 month
Imibereho

Gatsibo: Batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka

Hashize 1 month
Imibereho

Musanze: Abadepite batunguwe no gusanga Ababyeyi barwaye Bwaki

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?