Umugore wo mu gihugu cya Nigeria, yemeye ko yagurishije umwana we w’amezi 3 ibihumbi 150 by’ama Naira akoreshwa muri iki gihugu, kugira ngo yishyure ubukode bw’inzu abamo.
Mercy Okon umubyeyi w’abana batatu ku myaka ye 23 y’amavuko, yavuze ko yagombaga kwishyura ubukode ku nzu ye kandi akishyura n’andi madeni, ariyo mpamvu yafashe uyu mwanzuro ukomeye.
Yavuze ko ari umukene kandi yihebye, ko nta bundi buryo yari afite bwo gushaka amafaranga uretse kugurisha umwana umwe mubo afite.
Abajijwe ibya se w’umwana, yatangaje ko yamutaye afite inda y’amezi atandatu, abandi bana be bombi kuri ubu bakaba bari kumwe na nyina umubyara.
- Advertisement -
Yagize ati, “Sinigeze mbikora mbere. Umwana wanjye namugurishije ama Naira 150.000, yagombaga kumfasha gukusanya amafaranga yo gukodesha inzu, kwikenura no kwishyura izindi fagitire.”
Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko Se w’umwana we yanze inshingano ze. Ati, “Se w’umwana yadusize mfite inda y’amezi atandatu, nta kundi nari kubigenza kuko ibintu byarangoye rwose, ku buryo nagombaga guhara umwana.”
Mercy Okon yakiriye ayo mafaranga mbere yo kubaha umwana we w’amezi atatu, ariko Polisi y’iki gihugu iza kugoboka maze uyu mubyeyi arafatwa arafungwa.