Nyuma y’aho humvikanye impaka kuri Radiyo yigenga ikorera mu karere ka Musanze izwi nka ‘Energy Radio’, zivuga ku myitwarire idahwitse y’abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC, ibintu byahinduye isura ndetse habaho no gusubirikanya haba ku buyobozi bw’iyi kipe ndetse na bamwe mu banyamakuru n’iyi radiyo .
Inkomoko yo guterana amagambo yatangiye ubwo bamwe mu banyamakuru ba Energy Radio babinyujije mu kiganiro cya siporo cyitwa ‘special evening’ gica buri munsi kuri iyi radiyo saa 16h00, kuri uyu wa kane tariki ya 18 Werurwe 2021, batangaje inkuru ivuga ko ubujura mu ikipe ya Musanze FC bumaze gufata indi ntera, bashingiye ku bimenyetso simusiga bakeshaga undi munyamakuru mugenzi wabo witwa Musangamfura Lorenzo nawe ukora ikiganiro cya Siporo kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter agira ati, “Mu gihe abandi barimo kwitegura Shampiyona muri Musanze FC ubujura buravuza ubuhuha.”
Bagendeye kuri ubu butumwa bwemezaga ko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bibye ameza bakajya kuyagurisha, ibintu bitakiriwe neza n’ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, cyane ko bikimara gutangazwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Werurwe 2021, Radiyo 10 yifuje gucukumbura ibibazo biri muri iyi kipe, kugeza aho abakinnyi batangira kwiba ibikoresho bakoreshaga mu cyumba cy’ubwineguriro(Local).
Ubutumwa umunyamakuru Lorenzo yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter
- Advertisement -
Abinyujije mu kiganiro cyayo(Radio 10) cy’imikino cyitwa ‘Urukiko’, umuyobozi wa Musanze FC Bwana Tuyishimire Placide yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, anatangaza ko n’iyo byaba aribyo nta nkuru yaba irimo.
Ati, “Kumva ko umukinnyi yibye ameza nta nkuru irimo, ikindi kandi abanyamakuru babivuga bazatubwire icyo bashaka tukibahe.“
Ku kijyanye no kuzana inkumi muri Local nabyo uyu muyobozi yabajijweho, yavuze ko nta gitangaza kirimo, ibintu we abona nko gushaka guharabika ikipe, ndetse yongeraho ko umwe muri abo banyamakuru wigeze kuba Team Manager wa Musanze FC ari umujura kuko yibye Telefone y’umukinnyi.
Bwana Tuyishimire Placide umuyobozi wa Musanze FC
Ibi byaje gutuma ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa 16h00, mu kiganiro ‘special evening’ cyanyuze kuri radiyo Energy, Abanyamakuru bongera kwihanangiriza ubuyobozi bwa Musanze FC, bavuga ko nta kintu na kimwe kizababuza gutangaza ibibi bibera mu ikipe y’abaturage.
Niyonzima Patrick umwe muri aba banymakuru yagize ati, “Niba hari ikintu cyambabaje uyu munsi nkagira agahinda, ni ukujya gusobanura ibintu Perezida wa Musanze FC Bwana Tuyishimire Placide yatangaje kuri ‘Radio 10’ avuga ko ndi umujura, umuntu wamfashije muri byinshi, akambera umubyeyi anshinje ubujura bwo kwiba Telefone abanyarwanda bose babyumva! Byambabaje cyane.”
Niyonzima avuga ko ibimuvugwaho byo kwiba telefone atari byo, ahubwo ko ariwe wayibwe n’abakinnyi ba Musanze FC, ngo agasanga intandaro ya byose ari uko iyi kipe iyobowe nabi, ndetse ngo hakaba hari itsinda ry’abantu bajya mu matwi ya Perezida wayo bakamubwira ibitari byo bamwangisha abantu.
Kugeza ubu ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 6 ku rutonde rw’agateganyo, ndetse ikaba imaze no guca agahigo ko gukingiza abakinnyi bayo bose icyorezo cya Covid-19, mu gihe andi makipe ataragira icyo yibwira kubijyanye no gufata urukingo.