Umugore wo muri Kenya arasaba inzego z’umutekano ko zata muri yombi abagabo batatu bafashe ku ngufu umukobwa we w’imyaka 17 y’amavuko mu bihe bitandukanye ariko byegeranye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena.
Hasobanurwa uko ibyo byagenze,umukobwa yavuze ko yari azi umwe muri abo bagabo ariko nawe bakaba baramenyaniye ku rubuga rwa Fecebook anamubwira ko yitwa “Vincent”.Yavuze ko yamutumiye mu rugo rwe ruri ahitwa Mbale,mu birometero 210 uturutse aho umukobwa yabaga kwa Nyinawabo mu gace ka Mbita.
Yagize ati”Namenyaniye n’umugabo kuri Fecebook.Izina rye rya gikirisitu ni Vincent,naho irindi zina rye ryo mu muryango n’iryo mu bwoko bw’Abahaya.Yantumiye Mbale,mu karere ka Vihiga bityo namenye aho atuye ko ari mu gace ka Hekima.Nari nsanzwe mabana na mama wacu.Naramubwiye nti ngiye gusura mama nzagaruka ku cyumweru tariki 14 Kamena”.
Yavuga ko uwo mugabo yamubwye ko akoresha amafaranga ye mu rugendo ko ari buyamusubize niyahagera.
- Advertisement -
Ati”Yarambwiye ngo nkoreshe amafaranga yanjye mugereho,hanyuma ngo arayansubiza ubwo ndibube namiugezeho.Vincent yaransambanyije ahita anyirukana mu nzu ye nta n’amafaranga na make yampaye ansubize iwacu”.
Yakomeje avuga ko yageze aho akabona umugiraneza akamucumbikira ariko nawe yaramusambanyije agerekaho no kumwiba telefone.
Ati“Mu gihe nari naburagiye,nahuye n’umumotari wansezeranyije ko ari bunshakire aho ndara muri iryo joro.Yakomeje ambwira ko nibucya aribunjyane Kisumu aho naribufatire imodoka ingeza mu rugo.Yanjyanye mu icumbi muri Kakamega,aho yasambanyirije akananyiba telefone yanjye.
Nasubiye Mbale,ubwo naho nahahuriye n’undi mugabo wanjyanye kwa Vincent.Twabonye kwa Vincent hakinze n’ingufuri.Byari bimaze kugera saa moya za nimugoroba.Umugabo yarambwiye ngo agomba kunjyana mu rugo rwe, aho niho naraye.Muri uko kuharara,yaransambanyije noneho mu gitondo ahita anyirukana.Ndashaka ko iki kibazo gikurikiranwa kugeza ku musozo.Abagabo barambabaje”.
Uyu mukobwa yavuze ko yabonye umugore w’umugira neza wamufashije gushaka uko yavurwa anamufasha no gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Mbale tariki 10 Kamena 2020,yahise agaragaza umwe mubasambanyije witwa Davies utuye hafi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mbale.
Nyina w’uwo mukobwa ku ruhande rwe yavuze ko umwana we asanzwe abana na nyina wabo yari yamubwiye ko azamusura kuwa Gatanu tariki 5 Kamena, ariko nyuma ngo yaje kumuhamagara ngo yumve impamvu yatinze kumugera yumva telefone ye nticamo.
Ati”Umukobwa wanjye w’imyaka 17 yabanaga na nyina wabo uba i Mbita.Yarambwiye ngo azaza mu rugo ku wa Gatanu tariki 5 Kamena.Ubwo namuhamagaraga mu gitondo ku wa Gatanu ngo mubaze impamvu yatinze kugera mu rugo,yarambwiye ngo singire ikibazo mukanya araba angezeho.Nimugoroba telefone ye yari yavuyeho.ntabwo namenye aho yagiye cyangwa icyamubayeho”.
Yakomeje agira ati”Ku wa kabiri,tariki 9 Kamena nitabye telefone y’umupolisi wo kuri sitasiyo ya polisi ya Mbale.
Umupolisi yansabye kujya kuri sitasiyo kubera ko umukobwa wanjye yari arwaye bikabije.Narahungabanye;ntabwo nasobanukiwe uburyo yageze i Mbale mu karere ka Vihiga ahantu njyewe ubwanjye ndarakandagiza n’ikirenge.Nabwiwe ko umwe mubamusambanyije bahuriye kuri Fecebook”.
Televiziyo K2TV yatangaje ko umwe mubakekwa,David Nyangweso yatawe muri yombi abandi ntabwo ibyabo byatangajwe niba barafashwe cyangwa bakidegembya.