Salade y’amagi n’avoka ikorwa hifashishijwe amagi, avoka, “moutarde” na “poivre” (wabigura muri “Alimentation”), indimu, mayonezi, umunyu n’igitunguru gitukura.
Ugiye gutegurira abantu 2, wiyegereza amagi 3 ukayatogosa, ukayatonora, ukayakatamo uduce duto, avoka imwe ihiye neza na yo uyikatamo uduce duto, ikiyiko kinini cy’umutobe w’indimu, akayiko gato ka “moutarde”, akunyu gake, perisire ziseye n’igitunguru gikasemo uduce duto cyane n’utuyiko2 duto twa mayonezi.
Ibi byose ubishyira mu gisorori ukabivanga, ushatse wabinomba cyangwa ntubinombe, ubitereka umwanya muto, ukabigabura biri mu mugati. Imvaho Nshya ibikesha Niyonshuti Clémence ukora ibijyanye no guteka mu Karere ka Kicukiro.