Urwego ngishwanama rw’u Bushinwa (rufatwa nk’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu) rwashyikirije Sena y’u Rwanda udupfukamunwa 22,400 tuzakoreshwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin Hadson, ni we washyikirije utwo dupfukamunwa Umunyamabanga Mukuru muri Sena y’u Rwanda, Cyitatire Sostène kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2020.
Wang avuga ko umubano wa Sena z’ibihugu byombi umaze imyaka irenga 10, ndetse ko u Bushinwa buzakomeza kuba hafi u Rwanda muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo Covid-19.
Wang yagize ati “Turabizi ko u Rwanda rufite ubucucike bw’abaturage, iki ni cyo gihe gikwiye rero cy’ubufatanye mu kurwanya icyorezo Covid-19, u Bushinwa buzakomeza gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku Rwanda”.
- Advertisement -
Ati “Turi kumwe mu kurwanya Covid-19, kandi turi kumwe mu mpinduka u Rwanda rugenda rugeraho”.
Umunyamabanga Mukuru muri Sena, Cyitatire Sostène, avuga ko udupfukamunwa Inteko y’u Rwanda yahawe dukenewe cyane, tukazakoreshwa n’Abasenateri, Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko mu gihe kirenga amezi atatu.
Wang Jiaxin Hadson yavuze ko hari inkunga ya kabiri y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 Leta y’u Bushinwa yatanze, bikaba bigeze ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzania bizanwa mu Rwanda.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19, yari igizwe n’ibipima umuriro, imyenda abaganga bambara basuzuma ndetse banavura Covid-19, udupfukamunwa n’ibipfuka inkweto.