Polisi mu Gihugu cy’Ubuholandi ivuga ko yasanze umuntu akiri muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.
Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya. Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje n’umwuka muke hejuru cyane mu kirere.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugabo imyaka ye cyangwa ubwenegihugu bwe bitaramenyekana nk’uko polisi yabivuze.
Umuvugizi w’igipolisi Joanna Helmonds yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati, “Uwo mugabo bamusanze mu gice cy’amapine y’indege ahita ajyanwa kwa muganga, ntabwo yari ameze nabi. Byabonekaga neza ko uwo mugabo akiri muzima.”
- Advertisement -
Ikigo cy’itangazamakuru mu Buholandi(NOS), kivuga ko uyu mugabo yahinze umuriro mwinshi ubwo imodoka itwara indembe yari ihageze, ariko ko yabashaga gusubiza ibibazo by’ibanze.
Umuvugizi wa kompanyi y’indege z’ubwikorezi Cargolux mu butumwa bwa email yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu yari mu ndege ya Cargolux Italia.
Amakuru y’ingendo z’indege, avuga ko indege za Cargolux zonyine arizo ziva i Johannesburg zijya i Amsterdam ku cyumweru zigahagarara i Nairobi. Ntabwo biramenyekana niba uwo mugabo yuririye iyo ndege muri Africa y’Epfo cyangwa muri Kenya.