Leta u Rwanda yandikiye iy’u Burundi isaba ibisobanuro byimbitse nyuma y’igitero cy’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bateye ibirindiro by’ngabo z’u Rwanda saa sita n’iminota 20 z’ijoro rishyira ku wa 27 Kamena 2020.
Ibyo bisobanuro byasabwe Leta y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi, ikaba yanasabwe gukurikirana no guta muri yombi abo bagizi ba nabi bahungiye muri icyo gihugu n’ubwo Ingabo za cyo (FNB) zahise zitangaza ko nta mutwe witwaje intwaro wahungiye ku butaka bw’u Burundi.
Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yemereye itangazamakuru yangikiye Minisiteri y’ubumanyi n’amahanga y’u Burundi isaba ibisobanuro kuri icyo gitero “cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi.”
Yakomeje igira iti: “Guverinoma y’u Burundi yasabwe gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abahamwa n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, bahungiye mu Burundi, bahite bafungwa kandi bashyikirizwe ubutabera cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo ari ho basubiriza ibijyanye n’ibyo bakoze.”
- Advertisement -
Bivugwa ko ibaruwa yaraye yahise yoherezwa u Burundi nyuma y’igitero ariko ngo ntirasubizwa mu buryo yakiriwemo.
Ku mugoroba w’uwo munsi, ni bwo Ingabo z’u Burundi zatangaje ko makuru yatangajwe n’u Rwanda ntaho ahuriye n’ukuri, ko nta barwanyi bahungiye ku butaka bw’u Burundi.
Itangazo ryashyizweho umukono na Col. Biyereke Floribert,Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, rigira riti: “Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi buramenyesha Abarundi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya ABATURANYI.”
Ibivugwa n’u Rwanda bishimangirwa n’abaturage b’u Burundi
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko abateye u Rwanda basubiye mu Burundi nyuma yo kotswa igitutu, ari na ho bari baturutse, berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.
Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi byavuganye n’abaturage baturiye hafi n’umupaka, aho bivugwa ko abo barwanyi banyuze, bemeza ko biyumviye abo barwanyi beri benshi cyane babimo abavuga Ikinyarwanda.
Mu buhamya bwabo bemeza ko abo bantu bitwaje intwaro banyuze mu duce twa Ruhembe na Bumba duherereye muri Komini Bukinanyana n’iya Gafumbegeti zo mu Ntara ya Cibitoki.
Nk’uko bitangazwa na SOS Media Burundi, abaturage bo mu Gace ka ruhembe bemeje ko batewe ubwoba no kubona abantu benshi bitwaje intwaro zirimo n’iziremereye ahagana saa kumi z’igicamunsi berekeje ku mupaka w’u Rwanda.
Amakuru icyo gitangazamakuru kemeza ko gifitiye gihamya avuga ko bamwe mu barwanyi bakomerekeye mu mirwano bafashijwe gusubira mu gihugu n’Ingabo z’u Burundi.
Umwe mu babyiboneye n’amaso yagize ati: “Abarwanyi babiri bari bakomeretse cyane batwawe n’imodoka z’igisirikare cy’u Burundi.”
Bivugwa ko iyo modoka yari itwaye inkomeye yanyuze mu muhanda Ndora-Bubanza ariko ntihamenyekanye ibitaro zajyanywemo.