UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Twitter yahagaritse abakozi b’ishami ryayo muri Afurika
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Twitter yahagaritse abakozi b’ishami ryayo muri Afurika

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 10/11/2022 saa 3:26 PM

Impinduka mu Kigo Twitter, zikomeje kuba uruhuri, nyuma yo kugurwa n’umuherwe Elon Musk, akayabo ka miliyari zisaga 44 z’amadolari y’Amerika.

Abakozi b’ishami ry’Afurika rya Twitter rikorera i Accra muri Ghana, mu minsi mike ishize, bazindutse babona ubutumwa ku muyoboro wa ‘E-mail’ zabo, ko akazi karangiye, bityo iryo shami rikaba rishobora kuba ritakibarirwa mu mashami y’ikigo.

Ubutumwa bandikiwe buragira buti: “Ikigo kirimo kongera gishyira ibikorwa byacyo ku murongo, kuko hakenewe kugabanya ikiguzi. Ni muri urwo rwego tubabajwe no kubamenyesha ko akazi kanyu karimo kurangira kubera icyo gikorwa.”

CNN yatangaje ko ayo makuru aje, nyuma y’igihe gito itsinda ry’abakozi b’urwo rubuga muri Afurika rifunguye ibiro i Accra muri Ghana, muri Mata 2021.

- Advertisement -

Aya makuru, aje akurikira andi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko Elon Musk afite umugambi wo kwishyuza konti zifite akamenyetso k’uko zemewe kandi zizewe ibizwi nka verified mu ndimi z’amahanga.

Ubwa mbere bitangazwa, Musk yabanje kuvuga ko ba nyiri izo konti, bazajya bishyura amadolari y’Amerika 20, maze benshi bacika ururondogoro, bamwe banahamagana uyu muherwe wiyemeje kuvugurura uru rubuga, mu mpinduramatwara ya gatatu ya internet(Web 3).

Nyuma y’amagambo menshi, Musk yatangaje ko noneho abantu bafite izo konti bazajya bishyura amadolari  umunani, bityo bagakomeza gukoresha konti zabo mu buryo bwizewe.

Impinduka z’abakozi, zahereye ku bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter, bikaba byitezwe ko zizagira ingaruka ku bakozi basaga 3,700 ku Isi yose.

Gusa, nubwo abakozi bose b’ishami ry’Afurika birukanywe, hari amakuru avuga ko nta gihamya kigaragaza neza ko ibyo biro bifungwa burundu.

Bivugwa kandi ko, abo bakozi bahawe amabaruwa abamenyesha ko akazi kazaba kahagaze, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Irebana na: home, twitter, umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA November 10, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 weeks
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 1 month
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?