Mu bihe bitandukanye Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke yafashe abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo muburezi bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Tariki ya 30 Kanama hafashwe uwitwa Bakundukize Thomas w’imyaka 33, Mukaniyonsenga Alexiane w’imyaka 30 na Hakizimana Zachee w’imyaka 42 bafatanwe imifuka 10 bamaze kuyigurisha. Aba bose bari abafundi mu ishuri ribanza rya Rwega riherereye mu murenge wa Giheke mu kagari Ntura aho barimo kubaka ibyumba by’amashuri, bayitwaraga nyuma yo kuyihabwa ngo bayubakishe.
Tariki ya 11 Nzeri nanone Polisi ku bufatanye n’abaturage hafashwe Munyarukiko Marc w’imyaka 35 (yari umwubatsi) na Ngizwenayo Jean Paul w’imyaka 35 (yari umuzamu w’ishuri). Bafashwe bamaze kugirisha imifuka 15 ya sima. Bombi bakoraga ku ishuri ribanza rya Ntura riherereye mu murenge wa Giheke mu kagari ka Ntura. Nyuma yo gufata aba bagabo hanafashwe uwitwa Mukeshimana Vianney w’imyaka 62 na Nganabera Damascene , aba bakaba aribo baguze iriya mifuka 15.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bose kugira ngo bafatwe byagiye bituruka ku makuru yatanzwe n’abaturage bababonaga bayigurisha.
- Advertisement -
Yagize ati “Abaturage bababonaga bagurisha za sima kandi babizi neza ko bashinzwe kubaka kuri ariya mashuri. Bihutiye kuduha amakuru dufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze turabafata.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu biha kwikubira ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwa remezo ahubwo bo bakajya kubikoresha mu nyungu zabo bwite.
Ati “Ariya mashuri ni ay’abana b’abanyarwanda, ibikoresho yagenewe bigomba kujyaho byose kugira azakomere amare igihe abana bazasimburane imyaka n’imyaka bayigiramo. Ariko niba hari abantu baca ku ruhande bakabigurisha bivuze ko hari ikiba gihindutse mu ireme ry’ariya mashuri.”
Yakomeje abibutsa ko ibyo bakora ari icyaha gihanirwa n’amategeko, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri birimo kubakwa muri iki gihe kuba maso bakarinda ibikoresho bifashishieje amarondo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Ibirengerazuba yashimiye abaturage batarebera ikibi ahubwo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare, yasabye n’abandi kudahishira abakora ibyaha.
Abafashwe bose uko ari barindwi babanje kujyanwa mu bigo by’akato kugira ngo basuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazashyikirizwe ubutabera.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.