Qatar yasubije iwabo abakozi b’abimukira bigaragambirije kutishyurwa imishahara yabo, mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cy’isi mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Abakozi bagera nibura kuri 60 bakoraniye imbere y’ibiro bikuru bya Al Bandary International Group i Doha tariki 14 z’uku kwezi – bamwe bivugwa ko bari bamaze amezi menshi badahembwa.
Bamwe muri bo barafashwe barafungwa, abandi basubizwa mu bihugu byabo, nubwo hatazwi neza umubare wabo.
Leta ivuga ko abasubijwe mu bihugu byabo ari “abarenze ku mategeko y’umutekano”.
- Advertisement -
Kuva muri 2010, ubwo Qatar yahabwaga kwakira igikombe cy’isi – yatangiye imirimo myinshi yo kubaka za stade n’ibindi bikorwaremezo – gusa uko ifata abakozi b’abimukira byakomeje kwibazwaho.
Al Bandary International Group ni kompanyi ikora ahanini ibijyanye n’ubwubatsi.
Ntabwo bizwi neza niba abo bakozi bari mu bakoraga mu gutegura igikombe cy’isi, kandi komite igitegura yanze kugira icyo ibivugaho.
Gusa mu itangazo ryahawe BBC, leta ya Qatar yemeje ko hari umubare w’abakozi bakoze imyigaragambyo itamenyerewe i Doha bafunzwe, kubera kurenga ku mategeko y’umutekano rusange.
Iryo tangazo rivuga ko bake muri bo “banze gutuza” bashobora kuvanwa mu gihugu, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari abamaze koherezwa iwabo.
Leta ya Qatar ivuga ko izishyura imishahara yose y’ibirarane n’inyungu ku bakozi bayisaba.
Leta kandi ivuga ko Al Bandary Group yari irimo gukorwaho iperereza ku kutishyura abakozi, kandi ko hagiye gufatwa ingamba, kuko yananiwe kubishyura nyuma y’igihe ntarengwa yahawe.
Ikibazo cy’aba bakozi cyavuzweho na Equidem, ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cyibanze cyane ku burenganzira bw’umukozi.
Umukuru wayo Mustafa Qadri yabwiye BBC ati, “Twese twabeshywe na Qatar na FIFA?”
“Bagiye batubwira ko nta kibazo kizavuka mu kwakirira igikombe cy’isi muri Qatar, igihugu kigihanira abantu kuvuga ibyo batekereza.”
Abakozi bigaragambije ni abava muri Bangladesh, Misiri, Nepal, Ubuhinde na Philippines, nk’uko Qadri abivuga.
Qadri – wakomeje kuvugana n’abakozi benshi – avuga ko abapolisi bamwe babwiye abigaragambya ko, nibabikora mu gihe cy’ubushyuhe, bazarazwa ahatari ibyuma bitanga ubuhehere.
Ati, “Uribaza agahinda k’abo bakozi biyemeje kwigaragambya kuri dogere 42? Ntabwo ari abanyapolitiki, bifuzaga gusa guhemberwa akazi bakoze.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, BBC Arabic yatangaje amakuru y’uko Qatar ivuga imibare mito y’abakozi b’abimukira bapfuye kubera ubushyuhe bukabije.
FIFA, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, mu ntangiriro z’uyu mwaka yasabye ko hajyaho ikigega cy’indishyi kirimo nibura miliyoni $440 ku bakozi bahuye n’ “ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.”
Umuvugizi wa komite ya leta ya Qatar itegura igikombe cy’isi yanze kugira icyo avuga ku myigaragambyo ku kigo Al Bandary. Iki kigo nacyo nticyasubije ibyo cyabajijwe.
Leta ya Qatar ivuga ko 96% by’abakora muri iki gihugu bafite uburyo bwo kubarengera butegeka abakoresha kubahemba biciye muri banki zo muri Qatar iminsi irindwi mbere y’itariki yo kubahemba, kandi ko aharimo ibibazo hari kurebwaho.
BBC