Umuryango w’abantu batandatu, ubayeho nabi, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza ukizezwa inkunga, ariko imyaka ikaba igiye kuba ibiri nta bufasha barahabwa.
Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ugizwe n’umugabo, umugore n’abana bane, utuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu.
Uvuga ko wasezeranyijwe n’Inzego za Leta guhabwa amabati nyuma y’isanganya yawugwiririye, ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Uzayisenga Epiphanie, Umubyeyi w’Abana bane, avuga ko babayeho mu buzima bugoye, nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka n’igice basenyewe n’ibiza, bakizezwa ubufasha, agategereza agaheba.
- Advertisement -
Aganira na UMURENGEZI.COM, n’ikiniga cyinshi yagize ati: “Muri iki gihe cy’ imvura, tubayeho nabi cyane, bitewe n’uko mu kwezi kwa Gatatu(Werurwe) muri 2021, twasenyewe n’ibiza, tubura ubushobozi bwo kongera kubaka.
Nagiye mu nzego z’Ubuyobozi, ntanga ikibazo cyanjye ku Kagari, bambwira ko bagiye kubijyamo, bakadusabira amabati, tukabasha gusakara, tukareka kunyagirwa.”
- Nyabihu : Umubyeyi usemberana abana 7 amaze imyaka isaga 10 atarahabwa icyiciro cy’ubudehe
- Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera
- Musanze : Arasaba kurenganurwa nyuma yo Gusenyerwa Inzu n’ikorwa ry’Umuhanda Agasiragizwa
- Musanze : Umuryango unyagirirwa mu nzu uratabarizwa n’abaturanyi
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuva icyo gihe, yakomeje gutegereza, ariko na n’ubu ngo amaso akaba yaraheze mu kirere, aha akaba ari naho ahera asaba ubufasha, kuko ngo ubuzima arimo butamworoheye cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Habayemo uburangare bw’ubuyobozi
Muhirwa Robert Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yabwiye UMURENGEZI ko iki kibazo cy’uyu muturage akizi, ariko ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi.
Agira ati: “Uyu muturage wo muri Rega yasenyewe n’ibiza, akoresha ubushobozi buke yari afite mu kwirwanaho. Gusa habayemo uburangare bw’Ubuyobozi bw’Akagari, ariko tugomba kumufasha.”
Ubu burangare kandi, nibwo bugarukwaho na Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uvuga ko nta raporo akarere gafite y’ibiza byabaye muri ako kagari.
Yagize ati: “Twabireba neza, kuko nta raporo twigeze tubona y’ibiza byabaye muri ako Kagari, keretse niba ari inzu yashaje, gusa ikibazo cye tugiye kugikurikirana, nzamusura turebe igikorwa.”
Ikibazo cy’abaturage bemererwa ubufasha bugatinzwa, ni kimwe mu bikunze kugaragara kenshi muri zimwe mu nzego za Leta, ahanini biturutse ku burangare bw’abayobozi, nyuma byagaragazwa hakitwaza ingengo y’imari idahagije.
Inzu babamo muri ibi bihe, iyo imvura iguye baranyagirwa