UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nyabihu : Aborozi barataka ibihombo baterwa n’abarinda ishyamba rya Gishwati
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Nyabihu : Aborozi barataka ibihombo baterwa n’abarinda ishyamba rya Gishwati

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 30/08/2020 saa 11:15 PM

Aborozi bo mu kagari ka Muhe, umurenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu bavuga ko inka zabo zishimutirwa mu nzuri cyangwa zigatemwa n’abarinda ishyamba rya Gishwati, ahanini ngo bigaterwa n’uko aba bantu bakorana n’akarere nta gihembo bahabwa.

Aba borozi bavuga ko aba barinda iri shyamba barya Ruswa kandi bagashimuta inka mu nzuri zabo bakazijyana ku murenge akaba ari byo bahemberwa, kuko ubusanzwe ngo bakora nta kindi gihembo bategereje.

Uku gukorera ku muhigo wo gufata inka nyinshi, bitewe nuko ufashe inka imwe akayijyana ku murenge wa Bigogwe ahabwa amafaranga ibihumbi icumi (10.000Frw), ngo bituma aba barinzi bakora ubugome buniganjemo akarengane, aba borozi bagasaba ko iyo mikorere yavugururwa kuko bibangamiye ubworozi bwabo.

Ugiramahirwe Jean Paul umwe mu baganiye na UMURENGEZI.COM avuga ko aherutse gutemerwa ikimasa yasabagamo ibihumbi magana arindwi (700.000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda ariko bikarangira atayigurishije kubera ko bayitemye.

- Advertisement -

Ikimasa yari yitezemo agatubutse cyaratemwe

Ati, “Ibyambayeho biteye agahinda. Gusa icyo twifuza ni ukuduha umutekano wacu, nta mpamvu yo guhangayika kandi umuntu afite urwuri. Aho ujya mu gikuyu cyawe ugasanga umuntu afite umutarimba n’umupanga! Nibareke gusebya Igisirikari cy’u Rwanda n’Inkeragutabara cyane ko umukuru w’Igihugu cyacu ashishikariza abanyarwanda guhinga no korora kuko n’ikimenyimenyi ariwe watangije gahunda ya ‘Gira Inka’.ˮ

Undi mworozi nawe waganiye n’itangazamakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye UMURENGEZI.COM ko uyoboye abo bashimusi ari uwitwa Kanyankore.

Ati, “Bahenga tudahari bakazijyana mu ishyamba kugira ngo babahembe. Ikimasa cya Ugiramahirwe cyatemwe kuko bashatse kukijyana kikabananira. Iyo mikorere ikwiye gukosorwa ndetse turasaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo cyakarengane dukorerwa kandi bikozwe n’abiyita ko bakorana n’Inkeragutabara. Rwose bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu muri rusange.ˮ

Ese Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Gahutu Tebuka Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe avuga ko hari amasezerano agena imishahara abo bantu bazajya bahembwa hagendewe ku masezerano bagiranye n’Inkeragutabara, akemeza ko bataranahembwa.

Ati, “Nibyo ntabwo barahembwa, ariko nta mpamvu batahabwa ayo mafaranga kuko akarere kagomba kubahemba byanga byakunda.”

Kuba abo bantu bakora kandi bakaba bataratangira guhembwa nibyo aborozi baheraho bavuga ko barya ruswa, bakarenganya aborozi, ndetse baba bakennye bigatuma bakora uko bashoboye kose bagashimuta inka mu nzuri zabo kugira ngo babone ikibatunga.

Habanabakize Jean Claude Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuga ko batakwihanganira abagira imyitwarire nk’iyo, agahamya ko bagiye gukurikirana uwo ariwe wese ubyihishe inyuma kandi ko uzafatwa azahanwa n’amategeko.

Ati, “Turakurikirana Kanyankore ku giti cye, turebe imikorere ye. Biramutse tubonye ari ukuri ko hari abantu bakura amatungo mu nzuri, icyo ngicyo cyo n’abo ngabo baba babikora twagenda tukabahana kandi tukabamerera nabi. Bose babihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirengera ibidukikije, rigena ko amatungo afatiwe mu ishyamba ba nyirayo bacibwa 50.000 kugeza ku 200.000Frw, naho abashimuta inyamaswa bagacibwa 1.000.000Frw ishobora kurenga ndetse hakagerekwaho n’igifungo.

Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura iherereye mu misozi ya Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, ikagira ubuso bwa Kilometero kare mirongo itatu n’enye(34km2). Yagizwe Pariki y’igihugu ya 4 mu Rwanda, inashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) tariki ya 01 Ukwakira 2019.

SETORA Janvier / Umurengezi.com

Eric Uwimbabazi August 27, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?