Aborozi bo mu kagari ka Muhe, umurenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu bavuga ko inka zabo zishimutirwa mu nzuri cyangwa zigatemwa n’abarinda ishyamba rya Gishwati, ahanini ngo bigaterwa n’uko aba bantu bakorana n’akarere nta gihembo bahabwa.
Aba borozi bavuga ko aba barinda iri shyamba barya Ruswa kandi bagashimuta inka mu nzuri zabo bakazijyana ku murenge akaba ari byo bahemberwa, kuko ubusanzwe ngo bakora nta kindi gihembo bategereje.
Uku gukorera ku muhigo wo gufata inka nyinshi, bitewe nuko ufashe inka imwe akayijyana ku murenge wa Bigogwe ahabwa amafaranga ibihumbi icumi (10.000Frw), ngo bituma aba barinzi bakora ubugome buniganjemo akarengane, aba borozi bagasaba ko iyo mikorere yavugururwa kuko bibangamiye ubworozi bwabo.
Ugiramahirwe Jean Paul umwe mu baganiye na UMURENGEZI.COM avuga ko aherutse gutemerwa ikimasa yasabagamo ibihumbi magana arindwi (700.000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda ariko bikarangira atayigurishije kubera ko bayitemye.
- Advertisement -
Ikimasa yari yitezemo agatubutse cyaratemwe
Ati, “Ibyambayeho biteye agahinda. Gusa icyo twifuza ni ukuduha umutekano wacu, nta mpamvu yo guhangayika kandi umuntu afite urwuri. Aho ujya mu gikuyu cyawe ugasanga umuntu afite umutarimba n’umupanga! Nibareke gusebya Igisirikari cy’u Rwanda n’Inkeragutabara cyane ko umukuru w’Igihugu cyacu ashishikariza abanyarwanda guhinga no korora kuko n’ikimenyimenyi ariwe watangije gahunda ya ‘Gira Inka’.ˮ
Undi mworozi nawe waganiye n’itangazamakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye UMURENGEZI.COM ko uyoboye abo bashimusi ari uwitwa Kanyankore.
Ati, “Bahenga tudahari bakazijyana mu ishyamba kugira ngo babahembe. Ikimasa cya Ugiramahirwe cyatemwe kuko bashatse kukijyana kikabananira. Iyo mikorere ikwiye gukosorwa ndetse turasaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo cyakarengane dukorerwa kandi bikozwe n’abiyita ko bakorana n’Inkeragutabara. Rwose bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu muri rusange.ˮ
Ese Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?
Gahutu Tebuka Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe avuga ko hari amasezerano agena imishahara abo bantu bazajya bahembwa hagendewe ku masezerano bagiranye n’Inkeragutabara, akemeza ko bataranahembwa.
Ati, “Nibyo ntabwo barahembwa, ariko nta mpamvu batahabwa ayo mafaranga kuko akarere kagomba kubahemba byanga byakunda.”
Kuba abo bantu bakora kandi bakaba bataratangira guhembwa nibyo aborozi baheraho bavuga ko barya ruswa, bakarenganya aborozi, ndetse baba bakennye bigatuma bakora uko bashoboye kose bagashimuta inka mu nzuri zabo kugira ngo babone ikibatunga.
Habanabakize Jean Claude Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuga ko batakwihanganira abagira imyitwarire nk’iyo, agahamya ko bagiye gukurikirana uwo ariwe wese ubyihishe inyuma kandi ko uzafatwa azahanwa n’amategeko.
Ati, “Turakurikirana Kanyankore ku giti cye, turebe imikorere ye. Biramutse tubonye ari ukuri ko hari abantu bakura amatungo mu nzuri, icyo ngicyo cyo n’abo ngabo baba babikora twagenda tukabahana kandi tukabamerera nabi. Bose babihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirengera ibidukikije, rigena ko amatungo afatiwe mu ishyamba ba nyirayo bacibwa 50.000 kugeza ku 200.000Frw, naho abashimuta inyamaswa bagacibwa 1.000.000Frw ishobora kurenga ndetse hakagerekwaho n’igifungo.
Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura iherereye mu misozi ya Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, ikagira ubuso bwa Kilometero kare mirongo itatu n’enye(34km2). Yagizwe Pariki y’igihugu ya 4 mu Rwanda, inashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) tariki ya 01 Ukwakira 2019.
SETORA Janvier / Umurengezi.com