Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, bwabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu nta ngingo n’imwe yatuma Dr. Pierre Damien Habumurenyi wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda akurikiranwa n’Ubutabera adafunzwe, kubera ko amadeni afitiye abantu aruta imitungo ye, kandi ngo kuba yarabaye umuyobozi mukuru ntibimutandukanya n’abandi imbere y’ubutabera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubushinjacyaha bukuru bwavuze ko n’ubwo iperereza rigikomeje kuri Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ukekwaho ibyaha byo gukoresha sheki zitazigamiye ndetse n’icyaha cy’ubuhemu, batarabona ibimenyetso byaba byerekana ko hari ikindi cyaha uyu mugabo yaba yarakoze, n’ubwo umubare w’abamurega ukomeje gutumbagirana n’akayabo k’amafaranga atigeze abishyura.
Ibi, ngo bigeze ku rwego rwo kuba nawe ubwe atagaragaza aho yakura ubwishyu bwa miliyari imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda afitiye abantu bakoranye ubwo yari umuyobozi wa kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, hakiyongeraho n’ impungenge z’uko Dr. Damien aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso. Izi ngo ni ingingo zikomeye ubushinjacyaha busanga zigomba gutuma aburana afunze.
Aimable Havugiyaremye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda avuga ko Dr. Pierre Damien nta budahangarwa bundi afite bwatuma ubutabera butamukurikirana nk’abandi bakekwaho ibyaha bose.
- Advertisement -
Mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Dr. Pierre Damien Habumurenyi, yari yahakanye ibyaha yari akurikiranyweho, cyane ko ngo aya mafaranga yokereshwaga mu nyungu z’urwego yari abereye umuyobozi
Nyuma yo kumva ubwiregure bwe, urukiko rw’ibanze rwa Gasabo tariki 21 Nyakanga 2020, rwanzuye ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yayoboye Guverinoma mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi icyenda, umwanya yahawe avuye kuri Minisitiri w’uburezi nawo yari amazeho amezi atanu.