Akarere ka Ngororero kabarizwamo imitungo myinshi ipfa ubusa, harimo n’uruganda rwagombaga gutunganya imyumbati rumaze imyaka indwi, rwatwaye miliyoni 768. Ibindi ni inzu y’Umwami iri i Kageyo k’Umukore wa Rwabugiri,amavuriro adakora, ndetse n’ibiraaro byubatswe ariko ntibishyirwemo inka.
Nubwo ibi ari ibyanditse muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikibazo cy’imitungo ipfa ubusa si icya vuba muri aka karere. Mu bigaragarira umuhisi n’umugenzi hari inyubako yahoze ari ibiro bya Superefegitura ya Kabaya, iyakoreragamo REG, ambilansi ku bitaro bya Kabaya n’ibindi.
Uruganda rwagombaga gutunganya imyumbati mu karere ka Ngororero rwuzuye mu murenge wa Muhororo kuva 2013. Rwatwaye amafaranga y’u Rwanda 768,070,428; yatanzwe mu mirimo yo kurwubaka no kurushyiramo imashini.
Kugeza magingo aya uru ruganda ntacyo rukora, ahanini kubera ko imashini barushyizemo zitujuje ibikenewe, kandi no kuzisimbuza bikaba bitarakorwa . Imyaka indwi rero irihiritse, ako kayabo karyamishijwe mu nyubako n’imashini zitabasha kukagaruza.
- Advertisement -
Usibye n’izo mashini ariko, inyigo zakozwe zagaragazaga ko uruganda ruzajya rutunganya Toni ebyiri n’igice (2.5 T) ku munsi, nyamara izo Toni zitabasha kuboneka muri ako karere. Mu mpera za 2018, akarere kagiriwe inama yo gushaka ikindi kakorera muri urwo ruganda.
Uko umwaka uhise undi ugataha, uko abameya basimburana muri aka karere, uru ruganda ruhora ku isonga mu byo babazwa.
Muri Gashyantare 2019, Meya uriho ubu NDAYAMBAJE Godefroid, yavuze ko arambiwe kubazwa uruganda atanazi. Ati, “ buri mwaka njya kwitaba inteko bambaza uruganda rw’imyumbati, mba nibaza ngo ndagenda mvuga ngo iki, ko byabaye akarande? Ruriya ruganda ntiruzanakora kuko imashini zirimo ni ubwoko bubi, ubu turi mu manza”.
Ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Habiyaremye Celestin yahise amusaba kutinuba. Ati,”ntugomba kwinuba, ruriya ruganda uzarubazwa kugeza igihe rutangiye kugiririra akamaro abaturage. Ushake uko mwarugurisha, cyangwa habe hakwengerwa urwagwa; igihe cyose utarabikora uzabisobanura“.
Inzu y’umwami yarangiritse bikabije
Tariki 20 Ukuboza 2013, Akarere ka Ngororero kasinyanye amasezerano na Strong Company Ltd, yo gutunganya ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo. Aho ni ku “UMUKORE wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo.
Nubwo Strong company Ltd yishyuwe amafaranga yose angana na miliyoni 94, ntacyo yigeze ikora. Ubwo abagenzuzi bahageraga tariki ya 3 Gashyantare 2019, basanze Strong company Ltd itahaheruka, ahubwo inzu y’Umwami yarasenyutse burundu.
Muri gahunda y’Ubudehe, buri murenge w’aka karere wahawe amafaranga yo kubaka za “Postes de Sante”, ariko abagenzuzi basanze hari izubatswe ahatari ngombwa. Ikindi muri Postes de Sante 14, kugeza muri Gashyantare 2020 akarere kari kamaze gusinyana amasezerano n’abakorera muri eshatu gusa, izindi 11 zitarabona abaganga bo kuzikoreramo.
Mu murenge wa Matyazo naho, hubatswe ibiraaro 40 mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kigali. Igenzura ryasanze ibiraaro byaruzuye, ariko bimaze amezi 9 nta nka zirashyirwamo, ubuyobozi bukavuga ko hataraboneka ubutaka bwo kuzitereraho ubwatsi.
Imitungo ipfa ubusa n’itabyazwa umusaruro igaragara henshi mu bigo bya Leta ndetse no mu turere tunyuranye. Mu mwaka wa 2019, habarurwaga igera kuri 107; harimo 60 y’uwo mwaka wonyine. Iyo mitungo ifite agaciro ka Frw 17,210,605,457. Muri yo, ibarizwa mu turere ni 22, nk’uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ibigaragaza.