Nubwo bahamwe n’ibyaha, uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be Tuyisabimana Jean Léonodas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, baregwa ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa, Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwabahanishije ibihano biri munsi cyane y’ibyifuzo by’ubushinjacyaha kubera impamvu nyoroshya cyaha(Circonstances attenuantes).
Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa kumi na mirongo ine n’itanu (16h45) aho abaregwaga n’abaregera indishyi batarubonetsemo uretse uruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bugirande Museruka John ndetse n’imbaga y’abantu biganjemo abo mu miryango y’abaregwa n’abarega.
Inteko y’iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu Munyawera Sophonie wari Perezida w’inteko, Bizimana Innocent na Frédéric Rutikanga ndetse na Nyiraneza Esperance wari umwanditsi. Asoma urubanza, Perezida w’inteko yavuze ko urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura ukwiregura kw’abaregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo amafoto n’amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe ndetse n’ubuhamya bw’abatangabuhamya ndetse n’inyandiko za muganga( Expertises medico-legales) zagaragazaga ububabare bw’abakubiswe.
Ku bijyanye n’imvugo z’abatangabuhamya, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro zifite kuko ngo rushingiye ku mategeko wasne ubuhamya bwabo buvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y’iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n’amashusho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.
- Advertisement -
Urukiko rwashingiye kandi ku nyandiko ya 2 ya muganga ( Contre expertise) igaragaza ko ububabare bwa Nyirangaruye Clarisse bwavuye kuri 80% bukagera ku 10%. Na none urukiko rwagaragaje ko rwashingiye ku mvugo z’abaregwa aho bireguye ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bavuga ko bagitewe n’uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n’ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano iyo mirwano itari kubaho.
Ariko na none, Umucamanza yavuze ko nubwo Sebashotsi Jean Paul na bagenzi be bari mu kazi, urukiko rwasanze bararengereye mu nshingano zabo kuko kureba ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa bitari gutuma bahungabanya uburenganzira bw’abaturage.Bityo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.
Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Tuyisabimana J. Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin nkuko bigaragara mu ngingo ya 121, agace kayo ka 1 y’itegeko N0 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu gihe Sebashotsi Jean Paul we ahamwa n’icyaha kivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.
Rushingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, urukiko rwasanze icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cya Ruswa cyangwa gutanga indonke kitabahama kuko nta bikorwa bigize icyaha bigaragara kandi ko nta n’uwabiburijemo ndetse n’ubushinjacyaha ngo ntibugaragaze ibimenyetso nkuko ingingo ya 14 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ibiteganya.
Aha ni naho urukiko rwahereye rutesha agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko baramutse bamahamwe n’icyaha bahita bafatwa bagafungwa bakimara gusomerwa. Urukiko rwakomeje ruvuga ko rwatesheje agaciro icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha kubera ko butagaragaje impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zatuma bafungwa.
Nyuma yo kumva no gusesengura ibi byose, Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe,rwemeza ko ubwinjiracyaha bwo gutanga indonke budahama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Jean Leonidas , Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivain na Nsabimana Anaclet.
Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Tuyisabimana Jean Leonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwmeza kandi ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin. Ibi byatumye Mamiriho Martin na Nsabimana Anaclet bahamwa n’ibyaha bibiri by’impurirane z’imbonezamugambi , bityo urukiko rubahanirwa icyaha gikomeye muri byombi aricyo cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera ku buryo budahoraho.
Aha ni naho rwahereye ruhanisha Tuyisabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivain igifungo cy’amezi atanu(5 mois) n’ihazabu ya ibihumbi magana atanu (500.000frw) mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’amezi 8 (8 mois) n’ihazabu ya 3.000.000 frw naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bagahanishwa igifungo cy’umwaka (1 an) n’ihazabu ya 3.000.000 frw.
Mu gusoza , urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul , Tuyisabimana Jean Leonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivain bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri Gereza kiruta igihano cy’igifungo bahawe.
Rwategetse kandi ko Maniriho Martin na Nsabimana Anaclet barekurwa uru rubanza rukimara gusomwa kubera ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragariza urukiko impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zatuma babuzwa uburenganzira bwo kujurira bari hanze.
Ku bijyanye n’indishyi z’akababaro n’imbangamirabukungu zaregewe, urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanije( Solidairement) bishyura indishyi zingana na Miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na birindwi na magana ane na mirongo itanu n’atandatu (1.077.456 frw) kuri Nyirangaruye Clarisse n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri n’icyenda na magana inani na mirongo itanu (229.850 frw) kuri musaza we Manishimwe Jean Baptiste, hakiyongeraho igihembo cya Avoka wababuraniye kingana n’ ibihumbi magana atanu (500.000 frw), yose hamwe akaba Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na birindwi na magana atatu n’atandatu (1.807.306 frw) kandi abaregwa batazitanga ku ineza zigakurwa mu mitungo yabo ku ngufu za Leta.
Ubushinjacyaha buvuga iki kuri iki cyemezo?
Mu iburanisha ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa bahanishwa ingingo y’121 agace kayo ka 2, yo mu gitabo cy’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange aho igira iti, “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).ˮ
Mu kiganiro Ubushinjacyaha bwagiranye na Umurengezi.com kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mutarama 2021, batangaje ko butishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko kuko ngo rwirengagije itegeko, ariyo mpamvu bwiteguye kukijuririra.
Sebashotsi na bagenzi be bakekwagaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020 kugeza na n’ubu bakaba baburanaga bafunze.