Mu mudugudu wa Ruvumu, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze umubyeyi yakomerekeje bikomeye mu mutwe umwuzukuru we amuziza gucukura ibijumba munsi y’urugo.
Ibi byabereye ahitwa kwa Makeri ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, ubwo umubyeyi witwa Uwabakarane Dorothée yasanze umwuzukuru we w’imyaka 6 y’amavuko witwa Uzayisenga Flodouard ari gucukura ibijumba akamukomeretsa bikomeye akoresheje ibuye.
Bamwe mu baturage baganiye na UMURENGEZI.COM ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko icy’ingenzi ari ukujyana umwana kwa muganga, bakirinda kugira icyo bakora kuri uwo mubyeyi uretse kumushyikiriza inzego z’ubutabera akazaryozwa ayo mahano yakoze.
Umwe muri bo ati, “Ibyo yakoze birababaje, ariko babyitwaremo neza birinde kurwana, ahubwo bamushyikirize inzego zibishinzwe cyane ko uburakari bw’umugabo bumushyira cyangwa bumushora mu gihombo. ‘La colère d’un homme le conduit à la faillite selon la Bible.’’’
- Advertisement -
Niyoyita Ally Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura yabwiye UMURENGEZI.COM ko bihutiye kujyana umwana kwa Muganga ariko na Nyirakuru wamukomerekeje agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Ati, “Umwana twamwihutishije kwa Muganga ariko na Nyirakuru ntitwamwihanganira n’ibyo amaze gukora, turamushyikiriza RIB imukurikirane. Twohereje Inkeragutabara ngo zimujyane kugira ngo ubutabera nabwo bukore akazi kabwo.ˮ
Mu Rwanda hashyizweho itegeko no 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana , ryasohotse mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda no 37bis yo kuwa 10/09/2018.
Iri tegeko ryashyizweho risimbura no 54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa.
Ingingo ya 28 y’iri tegeko ivuga ku Guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye igira iti, “Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).”
Iyi ngingo kandi ivuga ko “Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera
biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha
kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo
kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba
igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.”