Mu gitondo cyo kuri iki Cy’umweru tariki ya 25 Nyakanga 2021, ahagana saa 08h00′ mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya, umudugudu wa Mubuga, umusaza witwa Ngirente Bihizi w’imyaka 70, wari umuzamu ku iduka ry’uwitwa Habyarimana Muhizi James, yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye.
Kankundiye Marceline umwe mu baturage bageze kuri uyu musaza mbere, yavuze ko yasanze uyu Nyakwigendera yaryamye aho atari asanzwe aryama, yitabaza inzego z’umutekeano.
Aragira ati, “Navuye hano kuwa gatanu kubera ko ndi umudive, ariko ubusanzwe nkorera hano. Ubwo rero nahageze ahagana saa 07h40′ nsanga muzehe aryamye hasi, nihutira kubimenyesha mudugudu nawe ahamagara inzego zo hejuru. Uyu musaza nta kibazo kindi yarasanzwe afite, gusa wenda kuba yari akuze nabyo byaba intandaro.”
Nyirimanzi Theogene nawe waganiriye n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM avuga ko uyu musaza yaba yazize kuba yakoraga inshingano zikomeye kandi ageze mu za bukuru, agahamya ko gukoresha abasaza barengeje imyaka 45 ari ikosa rikomeye, ari naho ahera asaba Leta ko yereba uko bikosorwa.
- Advertisement -
Agira ati, “Twasaba Leta ikadufasha igashyiraho amabwiriza, ukoresha umuntu urengeje imyaka 45 akajya abihanirwa, kuko nta kindi aba bacuruzi babikorera, usibye kuba babahendesha udufaranga duke nabo bakabyemera kubera ubuzima babayeho.”
Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, yahamirije UMURENGEZI iby’aya makuru y’urupfu rwa Ngirente, gusa avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyamwishe.”
Ati, “Natwe twamenye aya amakuru hafi saa mbiri, nibwo twamenye ko uyu musaza yapfuye abonwe n’umuntu bakoranaga, gusa ntituramenya icyihishe inyuma y’uru rupfu. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruracyakora iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe ibizamini(autopsie), hamenyekane icyaba cyishe uyu musaza Ngirente Bihizi w’imyaka 70.
Iduka ribanza uturutse i Bumoso niryo nyakwigendera Ngirente Bihizi yarindagaho izamu