Umugabo witwa Tuyisenge w’imyaka 23, utuye mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, yishe umugore we witwa Uwurukundo Claudine w’imyaka 32 amuteye icyuma, uyu mugabo ahita atoroka.
Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, atanzwe n’umwana wa nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka icyenda, wabimenye agahita yiruka atabaza irondo rya nijoro.
Bahageze ngo basanze umurambo mu mbuga, ariko bashatse umugabo we basanga yahise atoroka.
Uyu nyakwigendera Uwurukundo yabanaga n’uyu mugabo mu buryo butemewe n’amategeko, kuko umugabo we wa mbere yari yaritabye Imana, amusigira abana batatu ari nabo asize ubu.
- Advertisement -
Kabera Canisius Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga avuga ko amakuru bamenye ari ay’uko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yabanjirijwe no gutongana hagati y’umugabo n’umugore bapfa telefone, gusa ngo bakundaga kugirana amakimbirane ariko adakabije.
Ati, “Umwana mukuru wa nyakwigendera niwe watanze amakuru abimenyesha irondo bamaze kwica nyina. Yatubwiye ko mu gihe bari ku meza umugabo yatonganye n’umugore we, bapfa telefone, biza kurangira bajya kuryama. Nyuma, ngo uyu mugabo yishe umugore, mu gihe arimo gusohora umurambo, uyu mwana yabyumvise asohoka buhoro yiruka atabaza irondo, bahageze basanga umurambo mu mbuga n’amaraso menshi mu nzu.”
Akomeza agira ati, “Kugeza ubu ntiturabasha kumenya aho uyu mugabo yahise arengera, gusa dufatanije n’abaturage n’inzego z’umutekano turacyakomeje gushakisha aho yatorokeye.
Turasaba abaturage gukomeza gufatanya mu guhanahana amakuru ku wamubona cyangwa akeka aho aherereye kugira ngo afatwe.”
Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.