Mu kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro II haravugwa ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri kubera ibyumba bike, kandi muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri iki kigo cyari cyagenewe na Mnisiteri y’uburezi ibyumba 8 n’ubwiherero 12 ariko byose bikaba byaraburiwe irengero.
Ni ikibazo cyagaragajwe n’itangazamakuru ubugira kenshi, aho ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II batiyumvisha uburyo ibyumba 8 n’ubwiherero 12 byari byaratanzwe na Minisiteri y’uburezi byaburiwe irengero.
Kubwo konoza ireme ry’uburezi no kugabanya ubucucike mu mashuri, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda(REB) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hashyizweho gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu, aho mu karere ka Musanze hagombaga kubakwa ibyumba by’amashuri 622 n’ubwiherero burenga 4000, harimo ibyumba 8 n’ubwiherero 12 byagombaga kubakwa ku mashuri ya Gashangiro ya II, nk’uko bigaragara mu urutonde Umurengezi.com ufitiye kopi, ariko bikarangira bitubatswe.
Urutonde rugaragaraho Gashangiro ya II ku mwanya wa 8 nk’ikigo kizubakwaho ibyumba 8 n’ubwiherero 12.
- Advertisement -
Bimwe mu byo ababyeyi bibaza harimo kumenya aho ibyo byumba byagiye cyane ko byaburiwe irengero n’ingurane isaga Miliyoni 21 zari zemerewe abaturage bafite ubutaka hafi y’iki kigo cy’amashuri cya Gashangiro ya II.
Nk’uko itangazamakuru ryabigarutseho ubugira kenshi, ubwo ahandi batangiraga ibikorwa byo kubaka, ku kigo cy’amashuri cya Gashangiro ya II nta kintu cyakozwe kuko umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko aho byagombaga kubakwa ari hato ahubwo ko byakwimurirwa mu ishuri rya Muhabura rizwi nka MIP(Muhabura Integrated Polytechnic College) ariko birangira nabwo ibyumba n’ubwiherero bituzuye ku mpamvu z’uko ngo basanze aho byari bigiye kubakwa ari mu mbago z’ikibuga cy’indege.
Ubwo umukuru w’Intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi bagirana ibiganiro n’abanyamakuru, iki kibazo cyagarutsweho maze umukuru w’Intara agisubiza avuga ko n’ubwo kubaka muri Muhabura Integrated Polytechnic College byahagaze, ibyumba byo bitahagaze kubakwa ahubwo ko hari aho bagiye kubyubaka kandi ko abana bazatangira byaruzuye.
Yagize ati, “Nibyo koko ku kigo cya Gashangiro ya II hagombaga kubakwa ibyumba 8 n’ubwiherero 12 ariko ntibyakunze ahubwo byimuriwe muri Muhabura Polytechnic College ariko naho biza guhagarara bituzuye kubera ko basanze ari mu mbago z’ikibuga cy’indege. Gusa abaturage nibashire impungenge kuko ibyo byumba bigiye kuzubakwa ahahoze ikigo cya ONATRACOM(Hafi ya Gereza nkuru ya Musanze), kandi abana bazatangira byaruzuye.”
Ubwo ikinyamakuru Umurengezi.com cyageraga kuri iki kigo cy’amashuri cya Gashangiro ya II cyakubiswe n’inkuba gisanze abana bicaye hasi kandi babyigana mu bindi byumba bitatu byubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse n’abarimu bategurira amasomo yabo hanze kubera kutagira icyumba babikoreramo.
Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati, “Nk’ababyeyi turerera hano twari twishimiye ko abana bacu bagiye kwiga hafi ariko ibyo byishimo byaje kuyoyoka tubonye bya byumba bitubatswe ndetse n’aho byari byimuriwe muri Muhabura ntibihubakwe, kugeza na n’ubu tukaba tutazi irengero ryabyo.”
Ni mu gihe undi mugenzi we yungamo agira ati, “Ibyumba byari byemerewe ikigo cy’amashuri cya Gashangiro ya II kubera ubucucike bwari buhari kugira ngo buzagabanuke n’ireme ry’uburezi rigerweho none birangiye ibyumba bitubatswe kuko n’aho bavuga hafi ya Gereza ni kure y’abana kandi n’imigendekere yaho ari mibi kubera kwambukanya imihanda myinshi kubana batoya ukurikije ibinyabiziga biyicamo ari byinshi. Kujyanayo abana batoya ni ukubahemukira, nta mubyeyi wabikora. Mutubarize rwose.”
Ikigo cya Gashangiro ya II cyatekerejwe n’ababyeyi mu mwaka 1998-1999 aho abana bigiraga mu mashitingi (Sheeting) ariko ku bw’umuhati w’abana no gutsinda neza Leta yahise igifata ikigira icyayo aho kugeza ubu kikaba cyaragizwe ikigo cya Leta.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II, cyari gisanzwe cyakira abana baturukaga mu mirenge itatu itandukanye ariyo Cyuve, Muhoza na Musanze, ariko kuri ubu kiri kwakira abaturuka mu midugudu ine gusa yo mu murenge wa Cyuve ariyo Nyiraruhengeri, Mubuga, Kungo na Nganzo, ndetse n’igice kimwe cya Karunyura ku mpamvu z’ibyumba bike, mu gihe ibyari byaragenwe na REB byaburiwe irengero.