Umubyeyi witwa Nyirabarisesera Gertulde ukomoka mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, arishimira ubuvugizi yakorewe n’inzego zitandukanye akaba amaze kwishyurwa asaga miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 frw).
Ni ubuvugizi bwakozwe n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM mu mezi atanu ashize mu nkuru ifite umutwe ugira uti, “Musanze : Mu myaka irenga 2 agonzwe, ntarahabwa ubutabera kandi yaritabaje inzego zitandukanye”, nyuma yo kucyitabaza avuga ko yagonzwe n’imodoka ya “Taxi Voiture” ifite Plaque RAB 163 P kuwa 05 Ukuboza 2018 y’uwitwa Cyusa Benjamin, ariko ubwo twakoraga inkuru mu mezi atanu ashize akaba yari atarabona ubutabera.
Nk’uko UMURENGEZI.COM wabivuze icyo gihe hakorwaga inkuru y’ubuvugizi kuri Nyirabarisesera Gertulde, yari yagonzwe n’imodoka mu mpanuka yabereye mu kagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze kuwa 05 Ukuboza 2018, ahagana saa cyenda z’igicamunsi, imbere y’ibiro by’umurenge wa Nkotsi, maze uyu mubyeyi w’imyaka 56 arahakomerekera bikomeye.
Icyo gihe, uyu Nyirabarisesera yari yabwiye UMURENGEZI.COM ko ikibazo cye kirimo ubwiru bwinshi kuko bavugaga ko imodoka yamugonze yabuze kandi we yaragaragazaga ko imodoka yamugonze yarimo abagabo batatu, barimo n’uwitwa Nkurunziza Appolinaire ufite Nimero y’Indangamuntu No. 1196980043405164 na nimero ya telefoni igendanwa 0788567985. Ibintu yumvaga ko Polisi ibikurikiranye iyi modoka yagombaga kuba yagaragaye koko.
- Advertisement -
Ni nako byagenze kuko ubwo inkuru y’UMURENGEZI.COM yasohokaga kuwa 14 Nzeri 2020, Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Musanze yatangiye gushaka iyi modoka, maze ACP Révérien Rugwizangoga wari umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yiyemeza gukurikirana iki kibazo ashakisha n’irengero ry’iyi modoka, iza gufatirwa mu mujyi wa Kigali.
Ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, iyi modoka ikimara gufatwa n’uwaruyitwaye Cyiza Bénjamin ubwo yagongaga Nyirabaruisesera Gertulde, nawe yarabonetse ndetse agaragaza ko afite ubwishingizi muri Sosiyete y’ubwishingizi izwi nka “Prime Insurance”.
Nyuma y’ifatwa ry’iyi modoka , hakozwe dosiye ngo ishyikirizwe Inkiko ariko Sosiyete y’Ubwishingizi yemera kujya mu nzira z’ubwumvikane na Nyirabarisesera Gertulde waruhagarariwe mu by’amategeko na Me Gapasi Senzage.
Nk’uko UMURENGEZI.COM wabitangarijwe n’uyu munyamategeko Gapasi ngo ubwumvikane bwakozwe hagati ye na Sosiyete y’ubwishingizi hashingiwe ku myaka ye y’ubukure, icyo yinjizaga ku munsi n’ububabare yatewe n’iyo mpanuka.
Ati, “Twumvikana na Sosiyete y’ubwishingizi ‘Prime Insurance’, twasanze Nyirabarisesera Gertulde ageze mu zabukuru[ku myaka 56], akorera ibihumbi bibiri(2000 frw) ku munsi, ndetse afite n’ububabare(Incapacité professionnelle) bwa 18%, bityo sosiyete y’ubwishingizi imugenera Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu na cumi na kimwe na Magana atatu na mirongo inani (1.511.380 frw) y’amafaranga y’u Rwanda, noneho nanjye ndebye uko bimeze no kwirinda gusiragiza umukiriya wanjye mu nkiko ndayafata, ubundi muha aye nkuyemo ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) y’igihembo cyanjye nk’uko twari twarabisezeranye.”
Icyifuzo cya nyuma cy’Umwunganizi wa Nyirabarisesera ku bwumvikane yagiranye na Sosiyete y’Ubwishingizi
Amasezerano ya Nyirabarisesera n’Umwunganizi we Me Gapasi Senzage
Nyirabarisesera Gertulde avuga iki ku mikemukire y’ikibazo cye?
Mu kiganiro kirambuye UMURENGEZI.COM yagiranye na Nyirabarisesera Gertulde akimara guhabwa aya mafaranga nk’inyishyu ku bubabare yagize, n’akanyamuneza kenshi yagize ati, “Mbere na mbere ndashimira itangazamakuru ryankoreye ubuvugizi, ngashimira Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi bwagiye bumpa ibyangombwa byose nasabwaga.”
Akomeza agira ati, “Sinabura gushimira na Avoka wanjye wabikurikiranye nubwo yakoreraga amafaranga mu gihe abandi bakoraga bamfasha. Gusa sinabura no kuvuga ko nahawe amafaranga make ariko burya imirari iruta guhuma, ndapfa gukumira kuri utu mbonye kandi nongere mbashimire, mwarakoze.”
Nyirabarisesera asoza asaba ko abaturage bahohoterwa bajya bafashwa guhabwa ubutabera hatitawe ku kuba ari ba rubanda rugufi, ariko na none ngo Abayobozi bakirinda kwitwaza icyo bari cyo bahohotera abaturage.
Inyandiko ya Nyirabarisesera amaze guhabwa amafaranga
Nyirabarisesera ubwo yari akiri mu Bitaro nyuma yo kugongwa(Photo:Ububiko)
Nibyo ko ibibazo by’abaturage bikemurwa ariko bigakemurwa ku gihe. Ni gute Nyirabarisesera Gertulde yari kugongwa n’imodoka muri 2018 akamara imyaka irenga ibiri asiragira ashaka uwamurenganura agaheba? Ese iyo ataza guhura n’itangazamakuru ngo rimukorere ubuvugizi ubu ntaba agisiragira? Napfe gukandira kuri turiya abonye kuko burya imirari iruta guhuma, gusa ni byiza ko Ubuyobozi bwajya bukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, batabanje gusiragira. Murakoze!