UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 6 days
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 2 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 2 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 2 weeks
Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze : Imyaka ibaye ibiri batunze umuriro wa baringa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Imyaka ibaye ibiri batunze umuriro wa baringa

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 14/09/2022 saa 9:20 PM

Abaturage batuye mu midugudu ya Ruvumu, Kageyo, Kiroba na Rugeyo mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze,  baratakamba basaba umuriro w’amashanyarazi, cyane ko ngo n’abitwa ko bawufite udahagije, imyaka ibiri ikaba yihiritse ari ubwo buzima babayemo.

Bamwe muri aba baturage baganirije Umurengezi.com bavuga ko hari hamwe hageze umuriro ariko nawo ukaba udahagije, kuko ngo buri gihe iyo bigeze mu masaha y’umugoroba umuriro utangira kuza ugenda bya buri kanya, bagashinja ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu(REG) gutanga umuriro udafite imbaraga.

Mujawimana Zilda umwe muri aba baturage, akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Ruvumu  agira ati, “Umuriro twahawe nta ngufu ufite habe na gato. Iyo uba ufite ingufu, amazu yacu yari no kwangirika kuko ugenda ugaruka buri kanya nk’aho ntawo kuwukontorola(kuwugenzura) uhari.ˮ

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nyiraneza Alphonsine uvuga ko bawufite ariko urutwa n’udahari kuko ngo nta kintu ushobora kwizera ko wagufasha kandi byitwa ko uhari.

- Advertisement -

Ati, “Ikintu bita gutera ipasi, kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo hifashishijwe umuriro ntibishoboka. Usibye kandi n’abafite ikibazo cyo kuba ari muke, hari n’abijejwe kuwuhabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.ˮ

Ndagijimana Pascal umukozi uhoraho w’ikigo REG mu karere ka Musanze, yabwiye Umurengezi.com ko icyo kibazo bakizi ndetse ko kimaze igihe, gusa ngo kikaba ahanini cyaratewe n’abantu biyita abakozi ba REG bagaha abaturage umuriro n’aho bitari ngombwa, bigatuma n’abari bawufite bawubura kubera ako kavuyo.

Ati, “Kuri ubu REG ishami rya Musanze yahagaritse guha umuriro Akagari kose ka Cyabagarura kubera ikibazo kigaragaramo cy’Abahigi bagenda baha umuriro Abaturage bigatuma bigorana ko umuriro uboneka ari mwinshi muri ako gace, ku buryo hari n’abagiye bafatwa ariko mu minsi mike bakarekurwa. Gusa hari inyigo iri gukorwa ku buryo hashyirwa taransiforumateri(Transformer) ifite ingufu zihagije. Bitarenze uyu mwaka wa 2021 icyo kibazo kizaba cyakemutse.ˮ

Akagari ka Cyabagarura kagizwe n’imidugudu itanu ariyo Ruvumu, Kageyo, Bukane, Rugeyo na Kiroba yose muri rusange ikaba itabona umuriro uhagije w’amashanyarazi.

Yanditswe na Didier Maladonna

Eric Uwimbabazi February 7, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
  • Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imibereho

Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari

Hashize 2 weeks
ImiberehoPolitiki

Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?

Hashize 4 weeks
Imibereho

Amajyaruguru: Duhindure imyumvire, “gutwita si kibazo, ihohoterwa niryo duhanganye na ryo” Réseau des Farmes

Hashize 2 months
Imibereho

Musanze: Abaturage barinubira kwishyuzwa ay’umutekano batawurindirwa

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?