Mu Mudugudu wa Kiryi, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze hazwi nko kuri SOTIRU, kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri 2020, saa kumi z’umugoroba(16h00) habereye impanuka y’imodoka yo bwoko bwa Land cruiser V8 ifite plaque RAD 137 C yari itwawe na Bemeriki Emmanuel.
Nk’uko abaturage babonye iyi mpanuka babivuga, ngo iyi modoka yagonzwe n’iya Polisi yashakaga kuyicaho iyikubita mu rubavu, nayo yikubita ku nzu y’umuturage witwa Murekatete Jeanne irangirika bikomeye hanakomerekera Umugore witwa Uwera Gaudiose imyaka 33 y’amavuko wanakutse amenyo.
Murekatete yabwiye itangazamakuru ko yari iwe mu nzu, yumva ikintu kirakubise. Ngo yahise ashaka uburyo asohoka, asohokera mu muryango wo mu gikari ugera hanze asanga ni imodoka igonze inzu ye.
Ati, “Imodoka yakataga igana ku ruganda rusya ingano rwa Etiru ikubita ibisima byo ku muhanda harimo n’icy’amazi, iraza yinjira mu nzu iwanjye. Nari nicaye mu nzu numva ibintu birakubise mbona inzu igiye kungwaho, nahise nsohokera mu muryango wo mu gikari.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Iyo modoka yahise ikubita inkingi z’inzu igisenge kirariduka, igonga umugore udodera ku ibaraza ry’iyo nzu witwa Uwera Gaudiose wari kumwe n’undi wari waje kudodesha.”
Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera ipima ahabereye impanuka, maze isaba Murekatete kuzindukira ku biro byayo bikorera mu murenge wa Muhoza(Sitasiyo ya Muhoza) mu rwego rwo kumufasha gukurikirana icyo kibazo hakarebwa n’ibyangiritse kugira ngo yishyurwe.
Nubwo nyir’inzu yasabwe gukurikirana ikibazo cy’inzu ye yagonzwe, avuga ko afite impungenge z’inzu ye yangiritse kandi ari yo isanzwe imutunze n’umuryango we dore ko ngo yayikoreragamo n’ubucuruzi.
Mu gihe hataragaragazwa igiciro cy’ibyangijwe n’iyo mpanuka, Murekatete aremeza ko hangiritse byinshi birimo n’ibikoresho byo mu nzu.
Ati, “Inzu yangiritse, igisenge cyahise kiriduka n’ibyarimo byangiritse, imashini yangiritse intebe zari mu nzu zavunaguritse, n’ibindi bintu byari mu nzu byose byuzuyemo amabuye. Mfite ikibazo gikomeye kuko iyo nzu ni yo yampaga ibirayi by’abana.”
Kuri ubu, Uwera Gaudiose ari gukurikiranirwa mu bitaro bya Ruhengeri aho yahise ajyanwa impanuka ikimara kuba.
Inzu yangiritse bikomeye
Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise itabara