Hibazwaki Dawidi umugabo wimyaka 40 utuye mu mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba, umudugudu wa Ruhindinka aratabaza Leta nyuma yimyaka irenga itanu we numuryango we banyagirirwa mu nzu.
Uyu mugabo ufite umugore n’abana batanu(umukuru ufite imyaka 6, umuto akagira imyaka 2 y’amavuko), unabarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko yibaza impamvuu adatuzwa nk’abandi banyarwanda, bityo agasaba ko yakorerwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.
Mu kuganiro yagiranye na Umurengezi.com avuga ko yabanje kugira umugore wa mbere, akaza kwitaba Imana amusigiye abana babiri(2), nyuma akaza gushaka undi mugore kuri ubu bafitanye abana batatu(3) bose hamwe bakaba ari abana batanu.
N’agahinda kenshi ati, “Ubuzima tubayemo burankomereye cyane, imvura iyo iguye njya gucumbika mu baturanyi kubera ko ntaho kwikinga mfite nk’uko mubibona iyi ngirwa nzu byitwa ko duhengekamo umusaya murabona ko irutwa na Nyakatsi, niyo mpamvu nsaba Leta ko yagira icyo inkorera nkakira uyu muruho ndimo.ˮ
- Advertisement -
Inzu babamo iyo imvura iguye bajya kugama mu baturanyi
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko batewe agahinda n’uburyo uyu muryango ubayeho, kuko ngo akenshi unaburara(umuryango) kubera kubura amikoro.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati, “Reba nk’ubu uriya mwana mukuru ntiyiga kubera ko atabasha kumurihira ishuri n’ibindi bikoresho bisabwa nk’iniforume(Uniform), amakayi n’ibindi. Leta irebe uko yamufasha rwose kuko barakomerewe.ˮ
Ufitinema Petronile uyobora umudugudu wa Ruhindinka uyu muryango ubarizwamo, avuga ko yagerageje gukora raporo kenshi z’uburyo bwo gufasha uyu muryango, yewe ngo hari nizo yohereje ku murenge, ariko ntibagire icyo babikoraho.
Abajijwe kuri iki kibazo, Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve yavuze ko ntacyo azi, asaba ko habazwa umuyobozi w’akarere ka Musanze kuko we ngo iyo raporo ntayo aragezwaho.
Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko ikibazo atakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana mu maguru mashya, ndetse ngo mu minsi ya vuba kizaba cyabonewe umuti.