Abaturage baturiye n’abahinga mu gishanga cya Mugogo bararira ayo kwarika nyuma y’uko iki gishanga gishowemo asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda ngo gitunganywe, ariko ngo inyigo igakorwa nabi n’abafite mu nshingano imitunganyirize yacyo, kugeza ubwo cyongera kuzura n’abagihinzemo bakabura ubufasha.
Iki gishanga cya Mugogo giherereye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Busogo uhana imbibi n’akarere ka Nyabihu binavugwa ko amazi atuma cyuzura amwe muri yo ariho aturuka, aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwakoze inyigo yo kugitunganya binyuze mu gukora imiyoboro y’amazi hakanacukurwa ibyobo biyafata kugira ngo bagikoresha mu buhinzi, ariko ngo bikaza kuba iby’ubusa, kuko byuzuye bamaze guhingamo rimwe gusa.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyahageraga cyahasanze abaturage bashobewe, bibaza uburyo bazongera guhinga, bagitangariza ko bahombye byinshi kandi ko na Guverinoma yahombejwe n’uwakoze inyigo watumye hahiramo amamiliyoni atari make.
Twarayisenze Martin uhagarariye Abahinzi bo mu gishanga cya Mugogo avuga ko nk’abahinzi bahingamo bahombejwe n’abayobozi bakanakoresha nabi umutungo w’abaturage bikaba intandaro yo gushya kwa miliyoni zisaga 700 zakoreshejwe mu itunganywa ryacyo ritigeze rigerwaho.
- Advertisement -
Ati, “Ntidushobora guhinga kuko cyamaze kuzura. Twategereje ubuyobozi ko buzagaruka kugitunganya amaso ahera mu kirere, ubu dukora umuganda ngo turebe niba hari icyo byatanga, ariko byaratunaniye. Ikitubabaje ni uko cyatikiriyemo amafaranga menshi ngo kirigutunganywa, ariko ntibigire icyo bitanga kuko twahinzemo rimwe gihita cyongera kuzura.
Hari abari bafitemo imyaka yuzuriwe, ubu ntidushobora kwibeshya ngo tujyemo, kuko hari igice cyamaze kuba nk’ikiyaga. Ubu icyo duhora twibaza ni uburyo abayobozi babibona ntihagire igikorwa kandi babizi neza ko hari n’imyaka y’abaturage yabigendeyemo. Ikindi ni inyigo mbi yakozwe n’ubuyobozi ku mitunganyirize yacyo, ubu ibyobo bifata amazi byamaze kuzura, niyo mpamvu n’igishanga cyuzuye, ubu duhora twibaza ahazava umuti urabye tugashoberwa.”
Bahamya ko imyaka yabo yabigendeyemo Ubuyobozi bukabirenza ingohe
Twubahimana Jean Baptiste nawe ukorera ubuhinzi muri iki gishanga avuga ko igihugu cyahombye n’umwenegihugu agahomba biturutse ku imitunganyirize mibi n’inyigo mbi byakozwe n’ubuyobozi bwari bubifite mu nshingano.
Agira ati, “Ntidushobora guhinga kuko ntacyo twakuramo. Mbere igishanga kitaruzura twabonye umusaruro mwiza, ariko aho gitumganyirijwe bikananirana twahuye n’igihombo, dushyiramo amafaranga na Leta igashiramo, ubu twarohombye kandi na Guverinoma ni uko, ubu turi murujirajiro rw’icyo gukora, kuko mu gihe nta gikozwe ntidushobora kwibesha ngo duhinge, n’ibyo twahinze byararigise ntitunagobokwe.”
Itangazamakuru ryashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buteganya gukora kuri iki kibazo, maze ku murongo wa telefoni Rucyahana Andrew Mpuhwe umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ntiyayifata ndetse n’ubutumwa bugufi ryamwoherereje ntiyabusubiza, kugeza ubwo inkuru yakorwaga.
Ikibazo cy’igishanga cya Mugogo cyamaze kuzura kikabura gikurikirana si ubwa mbere cyumvikanye mu itangazamakuru nta gikorwa mu kugishakira igisubizo nyuma y’aho gitwaye amafaranga asaga miliyoni 700 gitunganywa ariko kigakomeza kuzura, kuri ubu hakaba hibazwa ikizakora kugira ngo kibonerwe umuti urambye.
Igishanga cyabaye nk’ikiyaga ku buryo ntawakwibeshya ngo akandagiremo
Ibyobo byafataga amazi nabyo byamaze kuzura