UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze : Abaturage barashinja ubuyobozi kubizeza ibyo kurya ntibabihabwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Abaturage barashinja ubuyobozi kubizeza ibyo kurya ntibabihabwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/08/2021 saa 10:17 PM

Bamwe mu baturage bo  mu mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, bavuga ko babeshywe ibyo kurya mu gihe cya Guma mu rugo, kandi ngo bari barabaruwe mu bagomba kubihabwa, ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo gushyiraho gahunda ya Guma mu rugo, bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 17 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yahise itangaza ko abaturage bajyaga guca inshuro n’abandi bari batunzwe n’imirimo yari yahagaritswe, bagomba guhabwa ibyo kurya hirya no hino mu gihugu.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, igikorwa cyo kubarura abagomba guhabwa ibyo kurya cyahise gitangira, gusa hari aho ababaruwe batabashije kubihabwa barimo n’aba baturage bo mu mudugudu wa Rugeyo, kandi ngo bari barasezeranyijwe kubibona hashingiwe ku kuba nta mikoro bafite.

Bamwe muri bo baganiye n’Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM, bagitangarije ko batigeze bahabwa ibyo kurya, bagashinja inzego z’ibanze kubatererana mu bihe bitari biboroheye na gato, kandi nyamara bari barasezeranyijwe kugobokwa.

- Advertisement -

Venansiya Nyirabatutsi n’agahinda kenshi agira ati, “Baraje baranyandika bambwira ko bazampa ibyo kurya, ariko nta kintu ndabona kuva Guma mu rugo yatangira kandi hari ababibonye! Nk’uko mubibona ntako meze, ndasaba Leta ko natwe yadufasha.”

Venansiya Nyirabatutsi

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nyirahabima Providence ugira ati, “Ubundi ubusanzwe nkunze kujya guca inshuro, ariko kuva Guma mu rugo yatangira Umunyesibo(Umukuru w’Isibo) yaraje atwara amarangamuntu yacu bayamarana iminsi itatu, batubwira ko bagiye kudufasha kuko bari batubujije gusohoka mu ngo, kandi iyo ntagiye guca inshuro ndaburara, ndetse naramugaye nk’uko mubibona, nta epfo na ruguru ngira. Mutuvuganire rwose turababaye.”

Nyirahabima Providence

Abaturanyi b’aba baturage bahamya ko ari ba Ntaho nikora

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa agira bati, ”Nturanye n’uyu mukecuru, ntashoboye no gukora pe! ariko nta kintu bamuha. Rimwe wenda natwe iyo tubonye ikintu tugerageza kubahereza bakaramira ubuzima. Leta nibarwaneho, naho ubundi nta kigenda rwose.”

Niyoyita Ally Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, yatangarije UMURENGEZI.COM ko  byatewe n’umubare munini w’abari babaruwe, ariko ibyo kubaha bidahagije.

Ati, ”Batwoherereje ibyo kurya bike, kuko twahawe iby’abantu 59  gusa, kandi twari dufite imiryango irenga 300 yari ikeneye ibyo kurya. Nk’ubu dufite imidugudu 10, ariko muri yo hafashijwe imidugudu 2 gusa, ariyo Bukane na Gaturo, kuko yari ifite abantu batagira ikintu na kimwe. Gusa abo baturage bazaze ku kagari turebe icyo twabakorera.”

Ibindi bisabwa n’aba baturage, nuko usibye kuba batarahawe ibyo kurya muri Guma mu rugo, ngo hari n’izindi nkunga z’abatishoboye zitangwa ariko bo ntibazihabwe kandi barabaruwe mu batishoboye, bagasaba Leta ko yashyira mu gaciro ikareba akababaro kabo.

Eric Uwimbabazi August 5, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months
Imibereho

Kinigi: Abafashwaga na SACOLA basabwe kwigira

Hashize 2 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months
Imibereho

Musanze: Bahangayikishijwe n’inyamanswa iri gufata abagore ku ngufu

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?