Imiryango igera kuri 56 iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, ituye mu tugari twa Cyanya na Migeshi, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, igizwe n’abantu basaga 400 iri mu kaga ko gusabwa kwimuka hutihuti kandi ku ngufu bakava mu masambu yabo batuyemo kuva mu myaka isaga 100 bahatuye.
Ni ikibazo cyakomotse ndetse giterwa n’amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda , aho bamwe mu banyarwanda bazize uko bavutse batsindirirwa ubwoko bw’Abatutsi bakameneshwa mu gihugu cyababyaye ku bw’inyungu z’abanyapolitiki bo kuri Leta ebyiri mbi zabayeho muri Repubulika ya mbere yayobowe na Perezida Gregoire Kayibanda ndetse n’iya kabiri yayobowe na Habyarimana Juvenal ari nazo Leta zabanjirije Leta iriho y’Ubumwe bw’abanyarwanda.
Aho urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo zari zimaze kubohora igihugu no guhagarika iyo Jenoside, abanyarwanda bari barameneshejwe mu gihugu bongeye guhabwa ikaze mu gihugu cyabo cy’amavuko nyuma y’imyaka 45 baraciriwe ishyanga.
Bakigera mu gihugu, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iriho ubu , yahuje abari bakirimo n’abahungukaga ubwo bongeye gusangira isano ndetse na Leta y’ubumwe igerageza kubabanisha mu bumwe n’ubwiyunge kuko hari bamwe mu banyarwanda bari baragize uruhare rukomeye mu kwijandika mu bikorwa bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho mu rwego n’iterambere ry’abaturage iyi Leta yasaranganije ubutaka abo banyarwanda kugira ngo buri wese yibone mu gihugu kizira umwiryane.
- Advertisement -
Aba banyarwanda bari barameneshejwe mu gihugu bamaze no gutwikirwa mu myaka ya za 1959 bakigera mu gihugu cyababyaye, Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo yongere ihuze abanyarwanda , ibaheka mu ngobyi imwe y’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bongere babane nka mbere y’ubukoloni nta mwiryane.
Aha niho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahereye ishyiraho itegeko rishishikariza abanyarwanda bari bahungutse n’abo bari basanze mu gihugu gusaranganya ubutaka bwari mu gihugu harimo n’ubwo abo bahungutse mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, bari barasize ubwo bahungaga.
Gahunda y’isaranganya imaze gutegurwa neza n’itegeko rimaze gusinywa, abanyarwanda byarebaga batangiye gusaranganya mu muco n’ubupfura byari bisanzwe biranga abanyarwanda nk’abavandimwe basangiye isoko n’isano. Gusa ikibabaje nuko bamwe muri abo banyarwanda bahungutse nyuma y’imyaka 13, batatiye igihango n’amasezerano bagiranye ajyanye n’isaranganya mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, batinyuka no kwirengagiza ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugiye mu karere ka Gatsibo ashimangira umurongo wa gahunda y’isaranganya.
Urugero rumwe muri abo banyarwanda ni abaturage bo mu tugari twa Cyanya na Migeshi mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, aho bamwe mu bahungutse bagasaranganya n’abandi banyarwanda basanze mu gihugu, batangiye kwisubiraho mu byemezo n’imyanzuro yafashwe n’inzego zitandukanye zari zibifitiye ububasha, ubwo basaranganyaga mu mwaka wa 2007, bagasaranganya n’abo bari basanze mu gihugu.
Abarebwa n’Iki kibazo babivugaho iki?
Iki kibazo kivugwa muri uyu murenge wa Cyuve nk’uko abo kireba bagisobanuriye ikinyamakuru Umurengezi.com ngo cyazanwe n’umuryango umwe uhagarariwe na Abel Mpatswenumugabo, bivugwa ko yagize n’uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa n’umukono ku masezerano n’imyanzuro yafashwe ubwo abagize umuryango w’Abagesera basaranganyaga mu mwaka wa 2007, amasambu yasizwe n’abakurambere babo ariko akaba ariwe watangiye kuzana imidugararo ku miryango yasaranganijwe mu gihe indi miryango ikomeje kubahiriza ibyemezo by’isaranganya.
Nk’uko ikinyamakuru Umurengezi.com cyakomeje kibyumva ngo uyu Abel Mpatswenumugabo mu isaranganya yari ahagarariye umuryango muto wa Ambrouase ugizwe na Hategeka, Deforo Jonas , Ndahiriwe Clement uba muri Amerika ndetse Abel Mpatswenumugabo ubwe ari nawe mukuru w’umudugudu wa Ruhehe aho ayo masambu aherere kandi abo bose akaba ari abakozi ba Leta.
Mu gushaka kumenya neza imiterere y’iki kibazo n’imvano yacyo umunyamakuru w’Umurengezi.com, yegereye bamwe mu bagize imiryango yasaranganijwe bayitangariza ko nyuma yo gusaranganywa bose banyuzwe n’uburyo byakozwemo ari nayo mpamvu banashyize imikono yabo ku masezerano yakozwe nk’uko Umurengezi.com uyafitiye Kopi.
Munyazikwiye Gaspard Umusaza w’imyaka 73 aganira n’Umurengezi.com yagize ati, “Aha niho navukiye, ndahakurira ndetse maze no gushaka umugore, ababyeyi banjye Muhabwa Joseph na Nkiriyehe Madeleine, barantekesha, mpabwa imwe muri aya masambu ngo mpature. Ubu mfite abana 5 n’abuzukuru kuko abo nabyariyemo nabo babyaye kandi nabo nimwo nabatekesheje.ˮ
Uyu Munyazikwiye Gaspard yakomeje abwira Umurengezi.com ko ababajwe n’ibyangombwa by’ubutaka atunze bidafite icyo bimumariye. Ati, “Nyuma yo gusaranganya, twahawe ibyangombwa by’ubutaka. Kugeza ubu turibaza icyo ibyo byangombwa bitumariye. Turashaka ko twarenganurwa kuko byamaze kugaragara ko inkiko ziturenganya kubera ikimenyane.ˮ
Mugenzi we Languide Nsengiyumva Umukecuru w’imyaka 65 ati, “Ibyatubayeho ni agahomamunwa kuko ntabwo twumva ukuntu twasaranganya n’abahungutse baje mu gihugu, tukabaruza ubutaka bwacu noneho nyuma y’imyaka 13 tukamburwa aho twasaranganijwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bagatangira kwisubiraho bavuga ko bashaka kubwisubiza bitwaje igitugu n’ikimenyane bifashishije inkiko. Turi abo kurenganurwa rwose.ˮ
Bimenyimana Juvenal ni umwe mu banyarwanda bahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, akaba ari umuvandimwe wa hafi w’abo bazana amakimbirane. Avuga ko igikorwa cyo gusaranganya bacyakiriye neza nk’abanyarwanda, gusa akagaya abatangiye kurimanganya birengagiza ibyo basinye.
Ati, “Ndi umwe mu batahutse ariko mbabazwa n’uburyo abo twatahukanye batangiye gukerensa amasezerano twakoreye imbere y’ubuyobozi nyuma yo gusaranganya. Twasaba Leta ko yahagarara hagati y’aba banyarwanda , ikamagana abashaka kuriganya abandi kandi dusaranganya twese twari duhari, nta numwe wavuze ko atanyuzwe ari nayo mpamvu twahawe n’ibyangombwa by’ubutaka.ˮ
Ese ubuyobozi bw’Intara buvuga iki kuri iki kibazo?
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney Uyobora Intara y’amajyaruguru, yabwiye Umurengezi.com ko iki kibazo bakizi ariko ko batavuguruza ibyemezo by’inkiko gusa ngo hagiye gukorwa ubuvugizi abarengana barenganurwe.
Ati, ” Twebwe nk’inzego bwite za Leta, nta burenganzira dufite bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko, ahubwo tugiye kwiyambaza inzego zo hejuru zibifitiye ububasha kugira ngo zirenganure abo baturage cyane ko ubuyobozi butakwemera ko abaturage barengana irebera ngo babere Leta umuzigo.”
Iteka rya Minisitiri No 001/16.01 ryo kuwa 26/04/ 2010 rigena uburyo isaranya ry’amasambu rikorwa , mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ku barebwa n’isaranganya ry’amasambu riteganijwe n’iri teka igira iti, “Isaranganya riteganijwe n’iri teka rikorwa hagati y’uwavukijwe uburenganzira ku butaka yari atunze mbere yo guhunga kubera impamvu za politiki mu bihe bitandukanye byashize kugeza mu 1994 n’utunze iyo sambuˮ.
Ni mu gihe ingingo yaryo ya 9 igaragaza ko nyuma y’isaranganya hakorwa inyandiko mvugo z’abasaranganijwe, aho igira iti, “Isaranganya ry’isambu rikorerwa inyandikomvugo hamaze kwerekanwa imbibi zo kugabana. Iyo nyandikomvugo ikorwa kandi igashyirwaho umukono na Komite y’Ubutaka ku rwego rw’Umurenge ifatanije na Komite y’Ubutaka ku rwego rw’akagari. Abasaranganijwe nabo bashyira imikono yabo kuri iyo nyandikomvugo y’isaranganya, Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge isambu isaranganywa iherereyemo ashyira umukono we na kashi y’umurenge ku nyandikomvugo y’isaranganya abyemeza.”
Iyi ngingo kandi ivuga ko “Buri ruhande rurebwa n’isaranganya ruhabwa kopi y’Inyandikomvugo y’isaranganya, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge akageza Kopi y’inyandiko-mvugo y’isaranganya ku Mukuru w’ibiro by’ubutaka mu Karere. Isaranganya ryose rikorwa mu izina ry’umuryango, iyo usaba gusaranganya atarageza ku myaka y’ubukure, isararanganya ryandikwa ku muryango akomokamo.ˮ
Bamwe mu bagize imiryango 56 iri kumeneshwa
Zimwe mu nyandiko z’isaranganya zanasinyweho na ba nyir’ubwite