Impyiko ni ingingo z’ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu, bitewe n’imirimo itandukanye zigira, irimo kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, gusukura amaraso, kuringaniza aside(acide) mu maraso, gusohora imyanda n’ubundi burozi buba mu mubiri n’ibindi.
Ni kenshi wumva ngo umuntu akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Uku kuzihindurirwa biterwa n’uko ziba zarangiritse ku rwego rw’uko ziba zitagishoboye gukora burundu.
Kwangirika kuri uru rwego bisaba igihe kirekire bitewe n‘uko zifitemo ubushobozi bwo kuba zanakoresha makumyabiri ku ijana(20%) y’ubushobozi bwazo bwose. Bivuze ko bisaba igihe kinini kugira ngo hazavumburwe ko zangiritse burundu.
Uku kugenda zangirika buhoro buhoro ni nako ziba zitakaza ubushobozi bwazo mu mikorere kugeza igihe zitagishobora gukora, ari nayo mpamvu ziba zigomba kubungwabungwa neza , kugira ngo zitangirika.
- Advertisement -
Hari ibintu byinshi abantu badakunze kwitaho ndetse bakanabigira ubuzima bwa buri munsi kandi batazi ko byangiza impyiko, bikaza kurangira batamenye icyabateye ubwo burwayi kandi hari icyo bagakwiye kuba barakoze bakabwirinda.
- Kutanywa amazi ahagije
Usibye kuba umubiri wacu ukenera amazi menshi bitewe n’akazi gatandukanye ukora, impyiko nazo zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.
Iyo utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko kugira ngo zibashe kubusohora.
2. Kurya umunyu mwinshi
Nubwo umubiri ukenera umunyu (sodium) kugira ngo ukore neza, kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanazamura umuvuduko ukabije w’amaraso (high blood pressure).
Impuguke mu bijyanye na siyansi zivuga ko igipimo cyemewe ku munsi kitagomba kurenga garama eshanu(5g), ibi bikanajyana n’isukari kuko nayo iyo ibaye nyinshi yangiza imikorere y’impyiko.
3. Kunywa inzoga bikabije
Inzoga cyangwa se alukolo(Alcahol) ni ikintu cy’ingenzi umubiri ukenera mu mikorere ya buri munsi. Ishobora kuva mubyo umuntu yanyoye cyangwa umubiri ukayikura mu mafunguro tuba twafashe atandukanye.
Iyo ibaye nyinshi mu mubiri ihinduka uburozi bukomeye ku mwijima n’impyiko, ari nayo mpamvu ku banywa inzoga bagirwa inama yo kutarenza ibirahuri bibiri ku munsi.
Kuba wanywa agacupa kamwe cyangwa ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi uba wangiza bikomeye impyiko zawe.
4. Gufunga inkari kenshi
Nubwo tugirwa inama yo kutajya kwihagarika buri kanya mu rwego rwo kongerera ubushobozi uruhago rwacu rw’inkari kwihagararaho igihe bibaye ngombwa, gufunga inkari kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko(kidney stones) cyangwa se zikangirika burundu (kidney failure).
Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ubona ari ngombwa ko bikenewe, ukwiye guhita ujyayo udatinze ku rwego rw’uko uruhago rutangira kukurya.
5. Kudasinzira bihagije
Gusinzira neza kandi bihagije, ntibifasha umubiri wawe kuruhuka gusa, ahubwo birinda n’impyiko kwangirika, kuko agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bikaba byatera ibyago byinshi byo kwangirika kw’izi ngingo.
Usibye gusigasira impyiko no kuzirinda kwangirika, gusinzira neza binafasha ubwonko gukora neza, bikanarinda umuntu gusazira imburagihe.
6. Kubura imyunyu ngugu na vitamini mu mubiri
Ifunguro rikungahaye ku mbuto n’imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’impyiko n’umubiri wose muri rusange.
Manyeziyumu(Mg) na vitamini B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamini n’imyunyu ngugu.
Kurya poroteyine(Protein) nyinshi zikomoka ku matungo nk’inyama zitukura, byongerera cyane akazi impyiko bikaba byanaziviramo kunanirwa gukora. Bivuze ko uko izi poroteyine ziyongera, impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cyangwa kudakora neza.