Inzovu ni nyamanswa zabayeho cyera mu binyejana bya cyera, zikaba inyamaswa nini cyane kandi zifite ubwonko bwibuka cyane, ndetse zikaba mu miryango ikundana cyane.
Hashingiwe ku bisekuru bya kera by’inzovu biragaragara ko zari zinyanyagiye ku migabane yose y’isi uretse Australia na Antractique, nyamara n’ubwo zahoze ari nyinshi muri iki gihe zisigaye ku migabane ibiri gusa ariyo Afurika na Aziya.
Zikunda kuba mu bishanga ahari ibyatsi birebire, mu mashyamba, mu butayu ndetse no mu misozi.
Ubuzima n’imibereho y’inzovu zo muri Afurika
- Advertisement -
Ku nzovu ziba muri Afurika, ingabo ziba zonyine ariko ingore zo zikaba hamwe mu matsinda, kandi iyo hari akana kavutse izindi ngore ziza gufasha ngenzi yazo kugahagurutsa.
Kimwe mu bintu biranga inzovu ni amenyo yigonze areba hejuru, ikaba ifite ubwonko bufata ibintu byinshi kandi ikaba inyabigango.
Inzovu zo muri Afurika ni zimwe mu nyamaswa ziramba kuko zishobora kubaho imyaka irenga 60, umwanzi wa mbere w’inzovu nkuru akaba umuntu kuko nta yindi nyamaswa yapfa kuyigereza. Ibyana byazo byicwa n’inyamaswa z’inkazi nk’intare n’izindi.
Imibereho n’imigenzereze y’inzovu zo muri Asiya
Inzovu zo muri Aziya ni nto kandi ni ngufi ugereranyije n’izo muri Afurika, ndetse zikagira n’amatwi magufi adakora ku ntugu. Inzovu imwe y’ingabo ishobora kugira uburemere buri hagati ya Toni ebyiri n’eshanu, mu gihe ignore igira uburemere bwa Toni eshatu.
Inzovu zo muri Aziya zigira uruhu rufite ibara ry’ikijuju cyijimye, kandi iz’ingore ntizikunda kugira amenyo asohoka hanze(ayo bamwe bita amahembe) ku buryo n’iyo ameze aba ari magufi. Ziboneka mu duce tumwe na tumwe two mu Buhinde, Sri Lanka, u Bushinwa, no mu bihugu byo mu Majy’epfo ashyira Uburasirazuba nka Bangladesh na Népal.
Hashize imyaka myinshi inzovu zikoreshwa imirimo inyuranye mu bikorwa bya muntu, nko guterura ingiga z’ibiti, kwikorera ibikoresho mu gihe cy’ubwubatsi, guheka abantu, gukoreshwa mu ntambara n’ibindi.
Intambara zizwi mu mateka ya kera zakoreshejwemo inzovu ni iziswe Guerres Puniques(264-146 Mbere ya Yezu/Yesu Kirisitu), aho ingabo za Roma zashakaga kwigarurira Ubwami bwa Carthage. Amateka y’izi ntambara yanditswe n’Umugereki witwa Polybe wari warajyanywe i Roma nk’umunyagano abyandika mu bitabo yise “Les Histoires.”
Inzovu ni inyamaswa nini cyane ku buryo butangaje, ku buryo iyo igenda iba isa n’iri komboka, wayitegereza ukaba wagira ngo iri mu myiyerekano nk’iy’abanyamideli. Igenda ibilometero bitandatu ku isaha(6Km/h) iyo iri ku muvuduko usanzwe, ariko iyo yihuta igenda ku muvuduko wa kilometero mirongo ine ku isaha(40Km/h).
Kubera imiterere y’imibiri yazo, inzovu ntizishobora gusimbuka cyangwa kwijugunya mu kirere yewe ntizishobora no kwambuka imyobo, nyamara ziri mu nyamaswa zizi koga ku buryo kwambuka imigezi n’ibiyaga ari ibintu bizorohera cyane.
Zigira umutonzi zikoresha zizamura ibyatsi iyo zigiye kurisha, ukanaba(umutonzi) intwaro ikomeye kuri zo, bitewe n’uburyo ziwifashisha mu kuvuna amashami y’ibiti cyangwa mu kurwana. Zinawifashisha kandi iyo ziri guhumeka cyangwa guha umubiri wazo amahumbezi.
Amatwi y’inzovu ni urugingo ruzifitiye umumaro ukomeye, kuko ziyifashisha zihoza cyangwa zigabanya ubushyuhe bw’ umubiri wazo. Iyo witegereje neza amatwi y’inzovu zo muri Aziya, usanga ajya gusa n’afite ishusho y’ikarita y’igihugu cy’u Buhinde, mu gihe inzovu zo muri Afurika zo usanga amatwi yazo ajya kugira ishusho y’ikarita ya Afurika ku ruhande rw’iburyo ku gutwi kw’iburyo.
Inzovu ikoresha ibijigo iyo iri guhekenya ibyo iba yariye, akenshi usanga biba bigizwe n’amababi, ibishishwa by’ibiti, inti z’amashami, ndetse n’imizi y’ibiti n’ibindi bimera.
Mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 60, inzovu zikuka ibijigo kandi ntiziba zigishoboye guhekenya ibintu bikomeye. Mu gihe nk’iki inzovu iba ishobora no kwicwa n’inzara, gusa ibi bikaba bimenyerewe ku mpfu z’inzovu kuko hari igihe zicwa no kubura ibizitunga bihagije kubera ko ziba zitakibasha guhekenya.
Amenyo y’imbere bamwe bakunda kwita amahembe, ubusanzwe aba ari abiri kandi ari maremare. Aya niyo menyo manini kandi aremereye ugereranyije n’andi menyo y’ibindi binyabuzima byose biri ku isi. Aya, ziyakoresha iyo ziri gucukura imizi y’ibiti cyangwa ziri gushakisha amazi, ndetse zikanayakoresha ziri gushishura ibiti kugira ngo zirye ibishishwa. Zishobora kuyakoresha kandi iyo ziri kurwanira ingore mu gihe cyo kwimya.
Inzovu z’ingabo zo muri Afurika, zishobora gukoresha aya menyo yazo, zirinda ko ibyana byazo byicwa n’intare ndetse n’izindi nyamaswa z’inkazi.
Nubwo uruhu w’inzovu rugira umubyimba munini ntibirubuza kuba wakwinjiramo udukoko nk’ibirondwe, isazi, inda, n’utundi dukoko dushobora kuyitera kugubwa nabi kubera ko tunywa amaraso kandi tukayishyiramo utundi dukoko(microbes).
Ikindi mwamenya ku nzovu muri rusange, ni uko amaso yazo ari mato ugereranyije n’ubunini bw’umutwe wayo, kandi akaba atabona neza. Iyo izunguza umutwe wayo ntibasha kureba inyuma kubera ko uba ufite aho utarenga. Ibi bituma iyo ihindukiye ihindukiza umubyimba wose.