Niragire Marie France wamamaye cyane muri sinema nyarwanda nka Sonia yatangije Televiziyo nshya “Genesis Tv” ifite intego yo guteza imbere imyidagaduro akaba yaraciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere mu Rwanda w’icyamamare ushinze igitangazamakuru.
Marie France avuga ko umushinga w’iki gitekerezo yawukuye n’ubundi muri uyu mwuga asanzwe akora wo gukina filimi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Marie France yagize ati : “Igitekerezo cyo gukora televiziyo cyaje giturutse mu mwuga nkora wo gukina no gutunganya filimi, nize ku isoko ryayo nsangamo imbogamizi yo kutagira aho igaragarira ni uko nshaka uko natangira gukora no kwiga urwo rubuga rwaboneka nibwo Genesis TV yavutse.”
Yakomeje ati : “Izina cyangwa ijambo Genesis risobanura itangiriro, nkuko ubibona ni itangiriro kuri njyewe ndetse na bimwe mu bikorwa byacu bizagenda bisohoka mu minsi irimbere uko lmana izadushoboza.”
Iyi televiziyo kandi ngo izagira uruhare mu kuzamura no kumenyekanisha sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, nk’uko Marie France yakomeje abisobanura. Ati : “Nk’uko umwihariko wacu ari imyidagaduro, impano, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga ku rubyiruko, ni muri urwo rwego Genesis TV igiye kuzafasha sinema Nyarwanda ku yimenyekanisha hirya no hino ndetse bizanazamura urwego rw’imikorere n’imitunganyirize yayo.”
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko kuko hariho imbogamizi y’isoko rya filimi kandi Genesis TV ntihagije hakenewe ngo n’ubundi buryo butandukanye n’ubushobozi byafasha sinema nyarwanda kwaguka. Genesis TV izareba uburyo bw’imikoranire n’abatunganya filimi mu Rwanda, kugira ngo harebwe uko hazamurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi uruganda rwa sinema mu Rwanda.
Twamubajije niba iyi televiziyo itagiye kwibanda kuri sinema cyane ko nyirayo ari umukinnyi n’umwanditsi kandi akaba anazitunganya, avuko ataribyo kuko ntiyayikoze igendeye kuri filimi gusa. Ati : “Kwibanda kuri sinema gusa hoya kuko Genesis TV itandukanye nanjye Marie France ku buryo itazagendera ku mpano zanjye cyangwa amarangamutima yanjye.”
Marie France abona uruganda rwa sinema ari runini cyane kandi rusaba imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwinshi bikaba bimwe mu mbogamizi zikomeye zirimo, ukabona ntaho iva ntanaho igera agashimangira ko nibyo Abanyarwanda babona ari imbaraga z’abayikunda bayikora bishakamo kandi bakwiye gushimwa kuba hakiri filimi nyarwanda zikirebwa.
Ariko asanga hari ikizere ko izakura igakomera kuko benshi mu bayikora barakiyubaka n’ubwo kandi imbogamizi zikiri nyinshi ariko buri wese aca muze mu buryo bwe.
Marie France afite ikifuzo ko icyabafasha bose nk’abatunganya filimi ari uko Leta yabibafashamo bakazamura uruganda rwa sinema nk’uko izamura ibindi noneho igateza imbere abayikora ndetse n’igihugu muri rusange
Kuba abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Televiziyo ngo arabishimira Imana ndetse na Leta y’u Rwanda ihora idahwema gushishikariza abagore kwitinyuka bagakora ndetse bakaniteza imbere.
Marie France yinjiye mu mwuga wa sinema mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2008 aho yagaragaye bwa mbere muri filimi “Urudasanzwe” yinjijwemo anakabifashwamo na Mureganshuro Jovit.
Yaje kumenyekanira no kwamamara muri filimi “Inzozi” iyi ninayo yatumye abantu bose bamwita Sonia rimuhama rityo nyamara atariryo zina rye bwite.
Iyi Televiziyo “Genesis TV” yatangiye no kugaragara kuri Canal+ avuga ko yamutwaye amafaranga menshi kandi ko agikomeza kubaka bitewe nuko inzozi z’igitangazamakuru yifuza zitaruzuzwa.