UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Soeur Uwamariya Immaculee umwe mubagenewe ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imyidagaduro

Soeur Uwamariya Immaculee umwe mubagenewe ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 22/09/2024 saa 9:19 PM

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024  ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Amahoro Soeur  Uwamaliya Immaculee na Apostle Evelyn Arcaba bahawe ibihembo by’ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO/WHY DO I EXIST ORPHAN SUPPORT PROJECT uyobowe na Professor Dr,Marie Claudine Mukamabano.

 

Ni igikorwa cyabereye k’urubuga rwa ZOOM cyayobowe n’umuyobozi w’uyu muryango akaba yari kumwe n’inshuti ,abafatanyabikorwa   ndetse n’abanyamuryango bawo ,ni mu rwego rwo gushimira aba bakoze ibikorwa byo guharanira amahoro mu bikorwa bitandukanye bakoze ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bo mu Rwanda kubona ibikoresho by’isuku birimo uburoso bw’amenyo ndetse n’umuti wa menyo.

Soeur Uwamariya wihaye Imana ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera,yavutse itariki 7 ukuboza 1970 avukira mu Akarere  ka Nyarugenge  mu mugi wa Kigali. Akaba yarafashe iki cyemezo cyo kwiha Imana mu bihe bikomeye, kuko iki gitekerezo yakigize mu 1992,ubwo  yari arangije amashuri yisumbuye, afite n’akazi.

- Advertisement -

Soeur Immaculee yize muri APACOPE amashuri yisumbuye y’imyaka 3 rusange, Akomereza muri Saint Aloys i Rwamagana yiga ibijyanye ni baruramari. Arangije kwiga yakoze muri MINFOP, ubu ni MIFOTRA , Soeur Uwamaliya Immaculee ubu akaba ari umuyobizi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye i Kansi mu Akarere  ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda . Akaba yarashinze umuryango “Famille Esperance” (FAES) mugucyemura ibibazo byugarije ingo n’iterambere ryazo.

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’umubikira, Soeur Immaculée Uwamariya
Yagenewe ishimwe n’umuryango KUKI NDIHO

Proffesor Dr. Apostle Evelyn Arcaba  we yashinze Christ Faithful Messenger University International iba mu Bwongereza ariko ikagira amashami menshi akorera muri Africa  aho uwiga muri iyo kaminuza yigira ubuntu binyuze ku ikoranabuhanga {online} ikigisha Theologiya ku bagabo n’abagore  akaba kandi akora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo gufasha abatishoboye abubakira inzu ndetse akishyurira abana babo amashuri.

 

 Evelyne Accraba yagenewe ishimwe n’umuryango KUKI NDIHO

Muri uyu muhango wo gushimira aba bombi ,Umuyobozi w’umuryango KUKI NDIHO ,Professor Dr. Marie Claudine Mukamabano yavuze ko yishimiye guha aba bombi ibgihembo cy’ishimwe ry’amahoro,aho yagize ati”kuri njyewe by’umwihariko ni agahebuzo guha aba bombi ibihembo ariko kuri Sr. Immacullee UWAMARIYA turamushimira ubwitange bwe mu kubaka ubwami bw’Imana hano ku isi cyane cyane mu mitima yacu ndetse n’ubuzima bwacu bwa buri munsi”

Professor Claudine kandi yanagarutse ku mateka yabo bombi kuko amwibuka ubwo hari hashize igihe gito genocide yakorewe abatusti mu Rwanda irangiye aho yabigishaga  kwiyakira ,mu nyigisho ze yabahaga nk’urubyiruko rw’abakristuakabaha inama ndetse n’ibisobanuro bijyanye no kwirinda guheranwa n’agahinda aho yabibabwiraga akoresheje ijambo ry’Imana  nk’uko yabasangizaga  inzira y’umusaraba yanyuzemo mubihe bisharira bya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata mu Rwanda 1994 .
                    Dr Mukamabano yishimira aho umuryango yashinze ugeze
Mu gusoza uyu muhango Umuyobozi wa KUKI NDIHO yashimiye abagize uruhare kugirango ube ugeze aho ugeze uyu munsi dore ko uzizihiza igihe washingiwe mu kwezi ku Kwakira 2024 ,yanashimiye kandi abafatanyabikorwa bawo,abanyamuryango  ndetse n’abagenerwa bikorwa muri rusange .Twabibutsa ko ibikorwa byawo birimo gufasha Impfubyi za Genocide haba mu bitekerezo,Abapfakazi batishoboye ndetse n’abandi muri rusange badafite amikoro binyuze mu kubafasha kwihangira imirimo.

Muhire Jimmy Lovely September 22, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imyidagaduro

Umuryango KUKI NDIHO/WHY DO I EXIST RWANDA ORPHAN SUPPORT PROJECT wateguje abakunzi bawo Umunsi Mpuzamahanga w’amahoro

Hashize 8 months
Imyidagaduro

Christopher yasoje ibitaramo yakoreraga muri Canada

Hashize 12 months
Imyidagaduro

Miss Naomie yavuze ku byo gufungisha inyinya ye

Hashize 12 months
Imyidagaduro

“Ibintu birimo abana ntabwo nkibivugaho cyane”- Bruce Melodie

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?