Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina, mu kagari ka Rwanteru, yafashe abantu 118 bari aho bita mu Butayu basenga, ibintu bifatwa nko kurenga ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza.
Polisi ivuga ko aba bantu barimo abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24 ruri munsi y’imyaka 16, bafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) basengera ahantu hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari mu ishyamba kandi bari munsi y’urutare hazwi nk’Ubuvumo.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko aribo batanze amakuru.
Ati, “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe. Twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa.”
- Advertisement -
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19, ahantu bari bateraniye ubwaho hashobora kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.
Ati, “Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini. Hari ababa baruryamye munsi, abandi baryamye ku mabuye, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.”
Avuga ko kandi muri bariya bantu 118, harimo 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari, mu gihe uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge kuko nta muntu yatuma ashora ubuzima bwe mu makuba.
Yabasabye kandi kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.
Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite, nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko.