Pasiteri wo mu Itorero rya FourSquare Church ishami rya Kabare, yatawe muri yombi amaze gukusanya agera kuri miliyoni 25 z’amanyarwanda.
Uyu mu Pasiteri, akekwaho ubushukanyi bushingiye mu kwaka abakirisitu amafaranga, abizeza kubashakira umushinga uzishyurira abana babo amashuri.
Uyu mushumba w’Itorero, yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022, akaba yaratuye mu Mudugudu wa Kazeneza, Akagari ka Gitara, Umurenge wa Kabare, ho mu Karere ka Kayonza.
- Kayonza : Gitifu afunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage
- Kayonza : Umupolisi n’umuyobozi w’ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibyuma by’inyubako z’amashuri
- Kayonza : Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage
Gatanazi Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombwi ry’uyu mu Pasiteri, avuga ko gusaba amafaranga umuntu ugiye kumufasha bitemewe.
- Advertisement -
Ati: “Turasaba abaturage kwirinda kujya bakora ikintu batagishije inama abayobozi, kuko abatekamutwe bizeza abantu ibitangaza bagamije kubatwara utwabo.”
Yongeraho ko kwaka amafaranga umuntu ugiye gushyira mu mushinga bitemewe, kuko akenshi abasaba ubufasha baba batishoboye bityo ko ibi byaba ari ukubasonga.
Kuri ubu uyu mu Pasiteri, afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Ndego, mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ni kenshi hagiye humvikana amarira y’abaturage bavuga ko bashutswe bakamburwa amafaranga, bizezwa gushyirwa mu mishinga, bikarangira batayibonye.
Abapasiteri b’amabandi bamaze kuba benshi!