Mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Mata 2022, ahagana saa cyenda z’ijoro nibwo mu Karere ka Kamonyi umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (SEDO), yafatiwe rugo rw’abandi yiha akabyizi ku mugore utari uwe, mu kagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba.
Ibi bikimara kuba, impande zombi zananiwe kumvikana ngo uwafashwe atange amafaranga yasabwaga n’uwari ubaguye gitumo byemezwa ko ari umugabo we ariko nawe babana mu buryo budakurikije amategeko, birangira hitabajwe ubuyobozi.
Aya makuru yemezwa na bamwe mu baturage b’aho ibi byabereye, akanashimangirwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko uwafashwe yashyikirijwe Polisi ngo inzego zibishinzwe zirebe icyo amategeko ateganya.
Mudahemuka Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yabwiye UMURENGEZI ko icyo bakoze nk’ubuyobozi aba bombi bashyikirijwe inzego za Polisi mu rwego rwo gutanga Umutekano.
- Advertisement -
Ati, “Icyo twakoze nk’Ubuyobozi bw’Umurenge, twabashyikirije inzego za Polisi, kugira ngo dutange umutekano w’Abaturage, hanyuma uwaba afitemo inyungu wese abe yatanga ikirego.”
Uyu muyobozi, abaye uwa Kabiri ufatiwe ku mugore utari uwe mu gihe kitagera ku byumweru bibiri muri aka Karere, nyuma y’uko hari undi Mukuru w’Umudugudu mu Murenge wa Kayenzi, nawe nyir’urugo yasanze ku mugore we, ariko bo bakaba barahise babikemura, nyuma yo kugira ibyo bumvikana mu nyandiko bijyanye n’amafaranga yamuciye.