Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe agiye kugaruka mu mikino, aho azahangana na Roy Jones Jr mu murwano uzabera i Los Angeles tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka.
Tyson w’imyaka 54, yasoje gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga mu 2005 ubwo yatsindwaga na Kevin McBride.
Nyuma y’uko muri Gicurasi, atangaje ko agiye kugaruka mu kibuga kugira ngo hakusanywe amafaranga yo gufasha abatishoboye, byamaze kwemezwa ko azarwana na Roy Jones Jr mu murwano wiswe “Frontline Battle.”
Umunyamerika Jones w’imyaka 51, uri mu ndwanyi zikomeye zabayeho mu mukino w’iteramakofe, nta wundi murwano yigeze agaragaramo kuva atsinze Scott Sigmon muri Gashyantare 2018.
- Advertisement -
Umurwano w’aba bagabo bombi bakanyujijeho mu iteramakofe, wateguwe na komisiyo y’imikino muri California, uzaba ugizwe n’ibice umunani.
Mu mashusho yo kuwamamaza, Jones Jr yavuze ko “Bizaba bimeze nka Dawudi na Goliti.”
Byemejwe ko Mike Tyson na Roy Tyson bazarwana batambaye ibibakingira umutwe, ahubwo bazakoresha ibirinda intoki (gants) binini kurusha ibisanzwe.
Uyu murwano uzerekanwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Triller ndetse hatumiwemo abahanzi barimo Snoop Dogg, Lil Wayne, Future, The Weekend, Pitbull, Marshmello n’abandi.
Mike Tyson yinjiye muri uyu mukino w’iteramakofe akiri muto cyane, aho yegukanye igikombe cya mbere mu 1986, ubwo yari afite imyaka 20 n’amezi ane, atsinze Trevor Berbick mu 1986.
Tyson yatsinze imirwano 44 muri 50 yakinnye. Kugeza mu 1990, yari ataratsindwa kugeza ubwo yatungurwaga na Buster Douglas mu murwano watunguranye mu mateka y’iteramakofe.
Mu 2006, yahuye na Corey Sanders mu murwano w’ibice bine hagamijwe gukusanya amafaranga yo kwishyura umwenda wa banki yagize mu 2003.
Mu minsi ishize, byavugwaga ko ashobora kurwana na Evander Holyfield bigeze guhurira mu rurwaniro mu 1997, aho Tyson yakuwe mu irushanwa nyuma yo kumuruma ugutwi kuko yari atsinzwe.