UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Icyo wamenya ku mimaro ikomeye Tangawizi ifitiye umubiri b’ububi bwayo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Icyo wamenya ku mimaro ikomeye Tangawizi ifitiye umubiri b’ububi bwayo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/08/2022 saa 8:22 AM

Ikimera cya Tangawizi ni kimwe bizwiho kugira ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu, ariko kandi ni ngombwa kwita k’uko umuntu ayikoresha, kuko iyo urengeje urugero rukwiriye, ishobora guteza ibibazo bitandukanye.

Mu nkuru y’uyu munsi, twifashishije inzobere zitandukanye mu by’ubuzima ndetse n’urubuga sante.journaldesfemmes.fr turagaruka ku mimaro itandukanye y’iki kimera, ibikigize, ndetse n’ingaruka gishobora gutera iyo cyakoreshejwe nabi.

Tangawizi ikize ku myunyu-ngugu na vitamini zitandukanye. Muri byo, muri garama 100 zayo dusangamo: Ibyongera ingufu – 17.77 g, Protein – 1.82 g, Isukari- 1.7 g, Sodium – 13 mg, Vitamin B6 – 0.16 mg, Calcium – 16 mg, Vitamin C – 5 mg, Potassium – 415 mg, Magnesium – 43 mg, Phosphorus – 34 mg, Zinc – 0.34 mg, Vitamin B9- 11 mg, B2- 0.034 mg, B3 – 0.75 mg, Ubutare (Iron/Fer) – 0.6 mg.

Evelyne Chartier, umuganga akaba n’umuhanga mu bijyanye n’imirire (nutritionniste) avuga ko Tangawizi ari ikimera cyongera imbaraga mu mubiri ndetse kikanongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe n’uko itera amaraso gutembera no kongera umuvuduko, bityo igitsina kigafata umurego neza.

- Advertisement -

Tangawizi kandi ivura ibicurane no kubabara mu muhogo, irwanya udukoko two mu bwoko bwa ‘bactéries’, ikongera ubushyuhe mu mubiri ndetse ikanawongerera ubudahangarwa. Irwanya umuriro mu gihe umuntu yarwaye kuko iwugabanya, ndetse kandi muri uko kuba tangawizi yongera ubushyuhe mu mubiri, bituma irwanya indwara zijyana n’ubukonje nk’ibicurane cyangwa se ‘grippe’ mu ndimi z’amahanga.

Igira akamaro gakomeye mu gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bitewe n’uko itera akenshi kubira ibyuya, kandi bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwenge tw’uruhu, uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Kuba ibyuya bibamo ‘dermicin’ izwiho guhangana na twa mikorobe twakwangiza uruhu, ku bantu babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi zifata ku ruhu.

Tangawizi ni ‘Antioxydant’ y’umwimerere, ni ukuvuga ko kuyirya yaba ihiye cyangwa ari mbisi irinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules du corps) kwangirika cyangwa se no gusaza imburagihe, bikaba byiza kurushaho, iyo yateguranywe na tungurusumu. Ifasha umubiri mu kwirinda kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara n’iya nyababyeyi.

  • Menya bimwe mu bitera Ikirungurira n’uburyo bwo kucyirinda
  • Icyo impuguke zivuga ku myitwarire y’umuntu bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye
  • Menya inkomoko n’ingaruka zo kuva imyuna (Epistaxis)
  • Sobanukirwa ubwoko bw’abantu bahora batuje “Introverti” na bimwe mu bibaranga

Tangawizi kandi ngo ni ingenzi mu gutuma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza kandi rikihuta. Kuba izwiho kuringaniza isukari mu maraso, kandi bikaba bizwi ko iyo isukari yabaye nyinshi nyuma yo kurya bituma igifu kidakora neza ngo gisye ibiryo, kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya ngo ni ingenzi kuko bituma igogorwa rigenda neza.

Irinda isesemi no kuruka cyane cyane ku bagore batwite, ivura ibibazo bitandukanye birimo kubabara mu mara, kumva umuntu yagugaye (les ballonnements) no kubabara mu nda muri rusange.

Ku barwayi bafite ikibazo cyo guhururwa mu magufa (osteoarthritis), gukoresha tangawizi buri gihe bibafasha koroherwa n’uburibwe. Si ibyo gusa kuko ngo kuba harimo ‘gingenols’ bituma tangawizi iba nziza mu kuvura indwara zo kubyimbirwa. Byaba indwara y’Umwingo(goute), kubyimba mu ngingo, byose tangawizi ni umuti wabyo.

Ku bagore batwite, ngo ya sesemi no kuruka bya mugitondo uyu ni umuti wa byo. Yicanire mu mazi ukamuriremo indimu wongeremo ubuki, uraba unongereye vitamin C. Gusa ngo si ku bagore gusa, kuko no kuruka uri ku rugendo(motion sickness) bivurwa no guhekenya agatangawizi mbere yo kujya mu modoka.

Hari kandi n’abakoresha tangawizi mu kwivura indwara z’imitsi bakunze kwita ‘rubagimpande’, bishingiye ku kuba ikize ku butare bwa ‘zinc’, n’ibyitwa ‘béta-carotène’, vitamine B na C, n’ibindi. Tangawizi kandi ikoreshwa mu buryo butandukanye harimo kuyirya mbisi, itetse, yumishije (ari ifu), cyangwa kunyobwa nk’ikinini bamirisha amazi n’ibindi.

Sante.journaldesfemmes.fr ivuga ko mu gihe umuntu yafashe tangawizi irengeje urugero, ashobora kugira ibibazo atari yiteze, birimo kubabara mu gifu, kumva umuntu asa n’ufite gaz mu nda, gucibwamo, kugira imihango myinshi ku bagore n’ibindi. Hari n’abantu bashobora kugira ‘allergie’ kuri tangawizi bagafurutwa ku ruhu nyuma yo kuyirya cyangwa kuyinywa.

Tangawizi ishobora gukoreshwa ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, gusa ni ngombwa kutarenza urugero umuganga yakubwiye, kuko ngo bishobora gutera umuuduko w’amaraso(blood pressure). Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko si byiza kuyikoresha.

Ikindi kandi ngo birabujijwe gukoresha tangawizi mbere yo kubagwa, kuko ishobora gutuma amaraso adakama, umuntu akava cyane. Ni kimwe n’igihe umuntu arimo kunywa indi miti, mbere yo gutangira kunywa tangawizi agomba kubanza kubaza umuganga niba bishobora gukorana nta kibazo.

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi August 7, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?