Igicuri ni indwara yibasira abantu benshi, ariko usanga itaramenyekana kuri bamwe. Ni indwara kandi ikunze kwibasira abana bakiri mu myaka yo hasi, ikaba n’imwe mu ndwara zo mu mutwe zigendanye n’imyakura (nerf ), ifata ku bwonko nyir’izina.
Umurwayi w’igicuri, agaragaza ibimenyetso bikurikiranye kandi bishobora kwigaragaza bitewe n’ubwoko bwayo, no kuba iyi ndwara igira amoko menshi.
Indwara y’igicuri imenyerewe cyane mu Rwanda, ni igira ibimenyetso nko gufata umuntu akitura hasi akagagara, agakubita umutwe hasi, akarashya amaboko n’amaguru n’ibindi.
Gusa ngo hari n’ubundi bwoko bw’igicuri butamenyerewe ndetse bunagora abantu kumenya ko ari igicuri.
- Advertisement -
Ubwo bwoko ntibutura umuntu hasi, ariko bufata ku bwonko. Burangwa n’uko umurwayi atakaza ubwenge yicaye cyangwa ahagaze, ku buryo abo bari kumwe bashobora kubibona cyangwa nawe akabyiyumvaho ko abutakaje, akaba yamara igihe gito abutakaje nyuma bukagaruka.
Ubwoko bwa gatatu, ni igicuri kidafata ibice byose by’umubiri. Nacyo gifata ku bwonko, ariko bitewe n’agace k’ubwonko kafashwe hakagagara nk’igice kimwe cy’umubiri.
Hari abo usanga bagagara nk’ibice by’intoki, urugero nk’igikumwe, ibiganza, akaboko cyangwa igice kimwe cyo mu maso n’ahandi. Muri rusange indwara y’igicuri ntivukanwa, ahubwo ushobora kuyirwara bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ese iyi ndwara iterwa niki?
Kimwe mu by’ingenzi bituma indwara y’igicuri ifata umuntu, harimo kuba yakora impanuka ituma akomereka ku mutwe, akaba yakwangirika ku bwonko, ku buryo byakuviramo igicuri.
Hari n’abandi barwara igicuri bitewe n’uburyo bavutsemo. Urugero nk’abana bato bakivuka, hari ukuntu umubyeyi ashobora gutinda ku nda umwana akavuka yananiwe agatinda kurira. Hari ubwo avuka yababaye ku bwonko, akaba yakurizamo igicuri.
Usibye izi mpamvu zavuzwe haruguru, hari n’ubwo umuntu ashobora kukirwara bitewe n’uburwayi yahuye nabwo.
Urugero rugarukwaho kenshi n’impuguke mu bijyanye n’Ubuzima bwo mu mutwe, ni indwara ya Mugiga. Iyi ndwara, ngo ishobora gusigira uwayirwaye ubusembwa bwagera ku bwonko, ku buryo byamuviramo indwara y’igicuri.
Hari kandi n’abashobora kuvuka nko mu muryango umwe, bakaba bafite udutsi tudatunganye neza ku bwonko, nabyo bikaba byabaviramo uburwayi igicuri, aribyo bakunze kwita igicuri cy’uruhererekane cyangwa akarande ku muryango.
Usibye kuba abarwara ibibyimba ku bwonko nabo ngo bishobora kubatera ubumuga bwabaviramo igicuri, ngo hari n’izindi mpamvu z’imbere mu mubiri zishobora gutera igicuri, ariko zitagaragaye inyuma.
Umurwayi w’igicuri yitabwaho ate?
Kenshi na kenshi, ngo mu usanga umurwayi w’igicuri adakunze guhabwa agaciro nk’abandi barwayi basanzwe, ari nabyo bituma adakira cyangwa indwara ye ikiyongera kubera kutitabwaho.
Usanga kandi bakunze kunenwa kubera ibimenyetso bagaragaza, hakaba n’abumva ko ngo amacandwe y’urwaye igicuri cyangwa umusuzi we, hari ingaruka byagira ku buzima bwabo, gusa impuguke zikavuga ko bene iyi myumvire atari yo, ahubwo ko umurwayi w’igicuri ari umurwayi nk’abandi.
Igifasha umurwayi w’igicuri kurusha ibindi ni uko yitabwaho akavuzwa ku gihe adatindijwe, kuko ngo iyo atindijwe indwara ye ifata intera ndende ikarushaho kugenda ikomera. Gusa ngo iyo umurwayi w’igicuri akurikiraniwe mu maguru mashya ashobora kuvurwa kandi agakira neza.
Si byiza ko ufashwe n’indwara imutura hasi, ituma azana amacandwe cyangwa avugaguzwa yafatwa nk’uwafashwe n’abadayimoni cyangwa amashitani, kuko ngo hari abafite umuco wo kujyana abantu nk’abo mu nsengero kubasengera kandi rimwe na rimwe ari igicuri barwaye, ugasanga indwara irushijeho kwiyongera, mu gihe bagakwiye kuba bajyanwa kwa muganga bagasuzumwa indwara bafite.
Ikindi kandi ngo si byiza ko urwaye igicuri yakwegerezwa umuriro, kuko iruhande rw’umuriro nta mwuka mwiza mwinshi uhaba, bikaba bishobora kugira ingaruka ku murwayi ku buryo yanakwituramo.
Urwaye igicuri, si byiza ko ngo yakurira ahantu harehare yubaka cyangwa akora ibindi. Si byiza kandi ko yatwara imodoka cyangwa ibindi binyabiziga, kuko uburwayi bumufashe bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.
Abarwaje igicuri bagirwa inama kwitabira kujyana abarwayi ku bitaro bitandukanye, kuko ngo imiti yabonetse hirya no hino ku buryo umurwayi w’igicuri yahita yitabwaho.
Ababyeyi kandi ngo bakwiye kwitabira kubyarira kwa muganga ku buryo batagira ingorane z’uko umwana yavuka atinze, bityo akavukana umunaniro ushobora kumuviramo kuba yakwangirika ku bwonko, bikaba impamvu yo kuba yarwara igicuri.
Ni byiza kandi kuvuza abana bafite umuriro hakiri kare, kugira ngo bitabaviramo kugagara, bikaba byaba inkomoko y’igicuri.
Na none ngo si byiza kunywa ibiyobyabwenge, kuko nabyo bishobora kwangiza ubwonko bikaba byaviramo uwabinyweye indwara y’igicuri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi(OMS) ryashyizeho tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, nk’umunsi mpuzamahanga Isi yose izirikana igikorwa cyo kurwanya indwara y’Igicuri.