UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Ibyo wamenya ku kuvamo kw’inda mu buryo butari bwitezwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Ibyo wamenya ku kuvamo kw’inda mu buryo butari bwitezwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 06/02/2022 saa 2:02 PM

Kuvamo kw’inda itaragera igihe cyo kuvuka bizwi nka ‘miscarriage’ mu ndimi z’amahanga bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ahanini zishingiye ku mibereho y’umuntu ku giti cye cyangwa imitereren’imikorere y’umubiri we.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera inda kuvamo, harimo nko kuba umwana uri mu nda atameze neza cyangwa se kuba harabayeho imyivumbagatanyo (disorder) mu bice bishinzwe kurema umwana, bikamuviramo kuremeka nabi (kubura ibice bimwe na bimwe mu ngingo ze cyangwa hari ibidakora neza).

Ibi akenshi bikunze kubaho ku nda zitarageza ku byumweru makumyabiri, ni ukuvuga amezi atanu kuva ku munsi wasamiyeho. Gusa na none n’iziyarengeje birashoboka n’ubwo bikunze kugaragara gake cyane.

Uku kuvamo kw’inda kandi bishobora guterwa n’indwara ziterwa na mikorobe (microbes) zinyuranye nka mburugu, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, tirikomonasi n’izindi.Uburwayi bwa karande ku mugore nka diyabete n’imikorere mibi ya tiroyide (tyroid), ikibazo cy’imisemburo, ubudahangarwa bw’umubiri nko mu gihe umwana aremetse nabi cyangwa adahuje na nyina igice kigena imiterere y’amaraso (Rhesus), imiterere mibi y’umura n’ibindi nabyo ni bimwe mu bishobora gutera iki kibazo.

- Advertisement -

Usibye izi mpamvu tumaze kubona zishobora gutera umubyeyi kuvanamo nta ruhare yabigizemo, hari n’ibindi bishobora gutera umubyeyi kubura uruhinja yari atwite ariwe wabigizemo uruhare cyangwa yaratwise atabyemerewe, kabone n’ubwo yaba yari atazi ko bishobora kumubera intandaro.

Bimwe muri byo harimo nko kunywa itabi cyane, kuba yarigeze gukuramo inda inshuro zirenze eshatu, gusama arwaye diyabete cyangwa umwingo, kugira ikibazo cy’ururenda ruke cyangwa se arengeje imyaka mirongo itatu n’itanu.

Hari ubwo usanga umuntu adafite ikibazo na kimwe muri ibi twavuze, ariko ugasanga akunda guhura n’iki kibazo. Ibi ahanini usanga biterwa n’uko inkondo y’umura wa nyir’ugutwita idakomeye, bikaba byayitera kwifungura kubera kuremererwa n’umwana.

Ibi ngo bikunze kubaho igihe iyo nda irengeje amezi atatu kandi bikabaho bitunguranye, umugore akabona isuha iramenetse akaremererwa mu kiziba cy’inda, ubundi akabona inda ivuyemo nta buribwe bwinshi yumvishe.

Igisubizo kuri ibi, nuko iyo bigaragaye hakiri kare inkondo y’umura ifungwa ikazafungurwa igihe cyo kubyara kigeze, bityo ukaba urokoye cyangwa ukumiye ibyago byari kuzakubaho inda imaze gukura, ibi kandi bikaba na kimwe mu mpamvu ababyeyi batwite basabwe kwipimisha kakiri kare.

Usibye uku kumeneka kw’isuha nka kimwe mu bimenyetso bishobora kukubwira ko inda yawe yavuyemo, hari n’ibindi bimenyetso ushobora kubona birimo nko kuva amaraso bitangira haza duke akagenda yiyongera, kugira ibinya ariko bikurya cyane, kuribwa mu nda cyane cyane yo hasi, kugira umuriro, gucika intege no kubabara umugongo.

Kuribwa mu nda nabyo ni kimwe mu bimenyetso by’uko inda igiye kuvamo

Kumva cyangwa kumenya ko inda yavuyemo ntibiba bivuze ko ibintu byarangiye kuko hari n’ubwo ivamo ikaba yatera ibindi bibazo birimo no guhitana umubyeyi, ari nayo mpamvu uba ugomba kwihutira kwa muganga iyo ubonye bimwe muri biriya bimenyetso.

Hari ubwo inda ivamo yose cyangwa ikavamo ibice. Aha kugira ngo ubimenye biba bisaba kujya kwa muganga bakabipima hifashishijwe ibyuma byabugenewe.Iyo basanze yavuyemo neza nta kindi kiba gisigaye urataha kandi nta n’indi miti uba ukeneye, mu gihe iyo basanze yavuyemo igice hifashishwa ubundi buryo nko koza mu mura (Curettage) kugira ngo ibyasigayemo bisohoke, cyangwa se uguhabwa ibinini cyangwa guterwa inshinge zituma umubiri ubwawo usunika ibyasigayemo.

Iyo kuva bimaze guhagarara uba wemerewe kuba wakomeza ubuzima busanzwe, ugakora imirimo nka mbere. Gusa mu gihe wari ufite amaraso ya Rezisi (Rhesus Negative/Rh – ) ugomba
guterwa umuti wa “Rhogam” (Rhesus immune globulin) kugira ngo indi nda uzatwara ntizahungabane.

Mu gihe wongeye guhura n’iki kibazo kandi warahawe ubufasha ku nda ya mbere (iyo zivuyemo ari ebyeri zikurikirana) hasuzumwa amaraso yawe n’imiti ujya ufata, nyababyeyi, imirerantanga ndetse n’imiterere yose y’igice cy’imbere cy’inda ibyara mu buryo bwo kugushakira ubundi bufasha hagendewe ku miterere y’umubiri wawe.

Ku muntu wahuye n’iki kibazo, ngo ni byiza kubanza gutegereza ko imihango iza inshuro nibura eshatu ukabona kongera gusama kugira ngo wirinde ibindi byago bishobora kuvuka ku inda izakurikiraho.

Ubushakashatsi bwakoze na March of Dimes impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere bugaragaza ko 50% by’inda zasamwe zivamo kubera ko akenshi umugore aba ataramenya ko atwite, mu gihe hagati ya 15% na 20% by’inda zizwi arizo zivamo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko inda zirenga 80% zivamo zitarengeje amezi atatu. Gusango akenshi kuvamo kw’inda irengeje amezi atanu ntibikunze kubaho, usibye kuba wenda byaterwa n’impamvu zidasanzwe nk’imiti, impanuka cyangwa ubundi burwayi umuntu asanganwe.

Impinduka ziba ku mwana uri mu nda kugeza ku mezi atanu

Eric Uwimbabazi November 23, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Ubuzima

Abatuye mu Mijyi bahawe impuruza ku buzima bwabo

Hashize 2 months
Ubuzima

Musanze: Aratabaza Leta nyuma yo gukeneshwa n’indwara ikomeye

Hashize 4 months
ImikinoUbuzima

Musanze: Abaturage basabwe kwitabira siporo rusange

Hashize 5 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?