UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Huye : Umupolisi na Gitifu bafunzwe bakurikiranweho kurebera umurambo ukubitwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Huye : Umupolisi na Gitifu bafunzwe bakurikiranweho kurebera umurambo ukubitwa

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 11/10/2020 saa 8:58 PM

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi, uwari umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye ndetse n’abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari baherutse kugaragara mu mashusho barebera abaturage bari gukubita umurambo w’umuntu wiyahuye.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2020, nibwo mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye hagaragaye amashusho agaragaza umukecuru arimo gukubita umuhungu we wari umaze gupfa yiyahuye.

Uyu musore bamusanze mu giti bikekwa ko yiyahuye, yari mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko aho bivugwa ko yigeze kuva iwabo i Huye akajya gukora mu Karere ka Gisagara, nyuma akaza kugaruka afite uburwayi bwo mu mutwe.

Kuva icyo gihe yakunze kujya ashaka kwiyahura ariko abo mu muryango we bakamubuza, biza kugera igihe yabacitse nijoro mu masaha ya saa mbiri, babyuka bakamubona mu giti yimanitse mu mugozi yapfuye.

- Advertisement -

Hari amakuru yavugaga ko uriya mukecuru ari umurozi, bivugwa ko ari nawe ushobora kuba yararoze uyu mwana we ari nayo mpamvu abaturage bangaga kurira igiti ngo bateme umugozi uyu musore wari wiyahuye amanuke hasi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ndetse akumvikanamo amajwi y’abayobozi barimo kubwira umukecuru ngo akubite umurambo w’uyu musore wari wiyahuye.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uyu mupolisi yatawe muri yombi ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakurikiranweho kuba abaturage barakoze amakosa nk’ariya barebera.

Ati, “Ijwi ryumvikanye muri ariya mashusho ntabwo bisobanuye ko ari ay’umupolisi, ariko nibyo koko yari ahari. Icyo navuga ni uko ari uwo mupolisi cyangwa abandi bayobozi bari bahari bagomba kuryozwa biriya bintu.”

Akomeza agira ati, “Ntabwo ibyabaye byari bikwiye ko abaturage bakubita umurambo w’umuntu kandi hari inzego z’ubuyobozi zagakwiye kuba zabakumiriye. Ikindi mbonereho no gutanga ubutumwa bw’uko niba ahantu habereye icyaha ntabwo abaturage baba bagomba kuhegera ariko n’inzego ziba zigomba kubabuza.”

CP Kabera yasabye abaturage kujya batanga amakuru bakamenyesha inzego zibishinzwe mu gihe habaye ikintu nk’iki, anaboneraho kwibutsa abaturage kwirinda ibintu byo kwizerera mu marozi.

Ati, “Nta bintu by’amarozi byatumye umuntu yiyahura, rero turasaba abaturage ntibakizerere mu bintu nk’ibyo ngibyo.”

Uretse Gitifu n’uyu mupolisi batawe muri yombi, hari n’abandi bari kumwe barimo umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB muri aka gace, n’abandi bayobozi batandukanye bageze ahabereye ibi.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA October 11, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

Hashize 3 months
Amakuru

Musanze: Impanuka ikomeye yabereye muri GOICO umwe ahasiga ubuzima

Hashize 4 months
Amakuru

Perezida Kagame yakoze impinduka mu Gisirikari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?