Umukecuru Berinkindi Anastasie wo mu Kagari ka Bukomeye Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, aba mu gisa na nyakatsi nyuma y’aho inzu ye isenyukiye ubuyobozi bukajya kumukodeshereza, ariko ntibwishyure ubukode ubu ari kuba mu kazu gasakaje amashashi n’imyenda byashaje arasaba ubufasha bwo kubakirwa.
Uyu mukecuru ariko ngo ubuyobozi bwari bwamucumbikishirije ku muturanyi bitegetswe n’umuyobozi w’umurenge maze bwumvikana n’umucumbikiye ko buzajya bumwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000) ku kwezi kugeza afashijwe kubakirwa.
Ibi ngo si ko byagenze nyir’icumbi ntiyigeze yishyurwa na rimwe mu mezi atandatu yayimazemo, ahubwo ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwaje guhinduka uyu mukecuru maze bubandikisha amasezerano ko ahubwo ku mafaranga ahabwa y’ingoboka ariho azajya akura ubukode. Ibi ngo byatumye yisubirira muri ako kazu nk’uko bivugwa n’uwari umucumbikiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura Ngabo Fidel yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu yo kuba uwo mukecuru asubira muri ako kazu ngo kuko biyumvikaniye n’umucumbikira ko azishyurirwa n’umurenge.
- Advertisement -
Ati: “Ntabwo byari bikwiye ko asubira muri kariya kazu kubera ko ari twe twiyumvikaniye na nyir’inzu…Kuba ubuyobozi butishyura amafaranga y’icumbi, ngo ibyo turabivuganaho na nyir’icumbi”
Cyakora aya masezerano yakoreshejwe ahagarikiwe n’umukuru w’umudugudu yuko uwo mukecuru agomba kujya yiyishyurira icumbi mu mafaranga ahabwa y’ingoboka, Uyu muyobozi w’umurenge avuga ko ntayo azi ari ibyo kugurikirana n’impamvu yakozwe dore ko avuguruza icyemezo umurenge wafashe mbere.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko bugiye kwihutira gukemura iki kibazo, abaturanyi b’uwo mukecuru bamufitiye impungenge mu gihe imvura yamusanga muri ako kazu atarashakirwa ahandi ho kuba ndetse baramusabira ko yahabwa umuganda akubakirwa nk’abandi baturage bubakirwa binyuze muri ubwo buryo.
Inkuru ya TV na Radio1