UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Guverineri Gatabazi yahumurije abagize imiryango 56 yameneshwaga mu masambu yabo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Guverineri Gatabazi yahumurije abagize imiryango 56 yameneshwaga mu masambu yabo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 20/02/2021 saa 11:22 PM

Imiryango igera kuri 56 iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe,  ituye mu tugari twa Cyanya na Migeshi mu murenge wa Cyuve  mu karere ka Musanze,  igizwe n’abantu  basaga 400, yasabwaga kwimuka  ku ngufu  ikava mu masambu yayo ituyemo kuva mu myaka isaga 100 yahumurijwe n’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru.

Nk’uko bigaragara mu nkuru ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyakoze tariki ya 25 Mutarama 2021, ni ikibazo cyatewe n’amateka mabi yaranze igihugu cy’ u Rwanda , aho bamwe mu banyarwanda bazize uko bavutse batsindirirwa ubwoko bw’Abatutsi bakameneshwa mu gihugu cyababyaye ku bw’inyungu z’abanyapolitiki  bo kuri Leta ebyiri  mbi zabayeho muri Repubulika ya mbere yayobowe na Perezida Grégoire Kayibanda, ndetse n’iya kabiri  yayobowe na Habyarimana Juvénal ari nazo zabanjirije Leta  iriho ubu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kuri ubu, inkuru nziza yizewe ndetse yageze kuri UMURENGEZI.COM ni uko nyuma yo gukora ubuvugizi, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije iyi miryango 56 igizwe n’abantu basaga 400, ko bagomba kuba bihanganye kugeza igihe inzego zibishinzwe zizakemurira ikibazo cyabo, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye iyi miryango.

Ibaruwa Hon. Gatabazi yandikiye iyi miryango, akanagenera kopi inzego bireba

- Advertisement -

Rusatira Phocas umwe mu baturage bameneshwaga mu masambu yabo bakomoye ku gisekuru ndetse no mu isaranganya, avuga ko ashimira Umukuru w’Intara ukomeje kubahumuriza mu gihe bagitegereje ko inzego ziyambajwe zibakemurira ikibazo.

Agira ati, “Twanditse ubugira kenshi , twandikira inzego nyinshi zibifitiye ububasha zirimo n’Intara, ariko dushimishijwe n’uko umukuru w’Intara yacu aduhumurije atubwira ko ikibazo cyacu kiri gukurikiranwa nyuma y’aho urukiko rwa Muhoza ruduteye utwatsi ko ibyo turega nta shingiro bifite. Dutegereje twihanganye kandi twizera ko ikibazo cyacu kizahabwa umurongo wizewe kuko igihugu cyacu ni igihugu kizira ihohoterwa n’akarengane kuko kigendera ku mategeko.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Munyazikwiye Gaspard utahwemye kugaragaza ibyishimo yatewe n’ibaruwa bandikiwe. Ati, “Nkimara kubona ibaruwa y’Umukuru w’Intra yacu nishimye cyane niyumvamo n’icyizere ko tugiye kurenganurwa, kuko ntibyumvikana ukuntu ahantu navukiye, nkahakurira ndetse maze no gushaka umugore nkahabyarira abana 5 nkabona n’abuzukuru, ukuntu nahirukanwa burundu kandi mpafitiye n’ibyangombwa by’ubutaka bya burundu.ˮ

Munyazikwiye kandi yakomeje abwira UMURENGEZI.COM  ko mu gihe bagitegereje ko ikibazo cyabo kivugutirwa umuti urambye, bagiye kuba bihanganye. Ati, “Nta kindi twakora uretse gukomeza kwihangana kugeza igihe ikibazo cyacu kizabonera igisubizo kuko Leta yacu turayizeye.”

Languide Nsengiyumva nawe ni umukecuru w’imyaka 65, akaba n’umwe muri aba baturage. Ati, “Ibyatubayeho ni agahomamunwa kuko ntabwo twumva ukuntu twasaranganya  n’abahungutse baje mu gihugu, tukabaruza ubutaka  bwacu noneho nyuma y’imyaka 13 tukamburwa aho twasaranganijwe mu buryo  bwemewe n’amategeko, bagatangira kwisubiraho bavuga ko bashaka kubwisubiza  bitwaje  igitugu n’ikimenyane bifashishije inkiko. Turashimira Guverineri wacu Gatabazi Jean Marie Vianney waduhumurije  atwandikira, atubwira ko dukomeza kwihangna ko ikibazo cyacu bari kugikurikiranira hafi.”

Umunyamakuru w’UMURENGEZI.COM yagerageje kuvugana na Abel Mpatswenumugabo wari uhagarariye umuryango wasaranganije n’abari kumeneshwa kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi baruwa y’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, ariko ntiyitaba Telefoni ye igendanwa kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru.

Iteka rya Minisitiri No 001/16.01  ryo kuwa 26/04/ 2010 rigena uburyo isaranya ry’amasambu rikorwa , mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ku barebwa n’isaranganya ry’amasambu riteganijwe n’iri teka igira iti, “Isaranganya riteganijwe n’iri teka rikorwa hagati y’uwavukijwe uburenganzira ku butaka yari atunze mbere yo guhunga kubera impamvu za politiki mu bihe bitandukanye byashize kugeza mu 1994 n’utunze iyo sambuˮ.

Ni mu gihe ingingo yaryo ya 9 igaragaza ko nyuma y’isaranganya hakorwa inyandiko mvugo z’abasaranganijwe, aho igira iti, “Isaranganya ry’isambu rikorerwa inyandikomvugo hamaze kwerekanwa imbibi zo kugabana. Iyo nyandikomvugo ikorwa kandi igashyirwaho umukono na Komite y’Ubutaka ku rwego rw’Umurenge ifatanije na Komite y’Ubutaka ku rwego rw’akagari. Abasaranganijwe nabo bashyira imikono yabo kuri iyo nyandikomvugo y’isaranganya, Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge isambu isaranganywa iherereyemo ashyira umukono we na kashi y’umurenge ku nyandikomvugo y’isaranganya abyemeza.”

Iyi ngingo kandi ivuga ko “Buri ruhande rurebwa n’isaranganya ruhabwa kopi y’Inyandikomvugo y’isaranganya, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge akageza Kopi y’inyandiko-mvugo y’isaranganya ku Mukuru w’ibiro by’ubutaka mu Karere. Isaranganya ryose rikorwa mu izina ry’umuryango, iyo usaba gusaranganya atarageza ku myaka y’ubukure, isararanganya ryandikwa ku muryango akomokamo.ˮ

Eric Uwimbabazi February 20, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?