UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Gicumbi : Abaturage barashinja ubuyobozi kubateza ibihombo ku mazu yari ay’ubucuruzi yahinduwe ibimoteri
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Gicumbi : Abaturage barashinja ubuyobozi kubateza ibihombo ku mazu yari ay’ubucuruzi yahinduwe ibimoteri

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/06/2022 saa 4:05 PM

Abaturage bafite inzu z’ubucuruzi n’abazikoreshaga barataka ibihombo batewe n’ubuyobozi nyuma yo kubuzwa kuzikoreramo bagategekwa kubaka izigeretse, nyamara nta gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gicumbi kiraboneka kugeza ubwo inzu zabo zangiritse izindi zigahinduka ibimoteri n’ubwiherero.

Bimwe mu bihombo bigarukwaho n’aba baturage bafite inzu z’ubucuruzi mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi ni uburyo bamaze imyaka isaga itatu basorera amazu babujijwe n’ubuyobozi gukoreramo, abayakodeshaga bakajyanwa mu isoko ry’akarere, aba baturage bavuga ko bakimara kwamburwa abayakoreramo yatangiye kwangirika ku buryo bukomeye, amwe muri yo agatangira gusenyuka, andi agahindurwa ubwiherero n’ahashyirwa imyanda.

Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga muri aka karere, aba baturage bakibwiye ko babujijwe kugira icyo bakorera ku nzu zabo mu gihe batagiye kubaka izigeretse.

Bati, “Amazu yacu yarangiritse cyane, impamvu ni uko twangiwe kugira icyo tuyakoza. Urumva inzu ititaweho mu gihe cy’imyaka runaka yaba imeye ite? Niyo mpamvu ubona aya mazu yamereweho ibyatsi andi agatangira kwisenya.

- Advertisement -

Si inzu yanjye gusa yangiritse, zimwe zamereweho ibyatsi, mbese titwabona uburyo tuvuga ibihombo twahuye na byo, kuko tumaze imyaka itatu twishyura umusoro kuri zo kandi zarahindutse ubwiherero bw’abamotari n’ibimoteri by’abacuruzi.”

Mudakemwa Fidel ukora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto yavuze ko amazu agicururizwamo yarameze neza. Ati, “Aya mazu ubona yigeze acururizwamo n’abacuruzi bakomeye muri uyu mugi, ubuyobozi bw’akarere butegeka abayakodeshaga kujya gucururiza mu isoko, noneho ba nyirazo basabwa kubaka izigeretse, uko imyaka yashize indi igataha niko zagiye zangirika kugeza ubwo zitangiye gusenyuka no kumererwaho ibyatsi, nk’uko namwe mu bibona zuzuyemo ibihuru zamaze guhinduka ubwiherero ndetse nka twe duhagarara hafi yazo duhora twikanga abajura.”

Kirenga Moses umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi avuga ko abantu bahagaritswe gukorera muri ayo mazu mu gihe hari hategerejwe igishushanyo mbonera.

Agira ati, “Ariya mazu yasaga nabi, yari ateje akajagari mu mujyi. Mu gihe twari dutegereje igishushanyo mbonera ni bwo twahagaritse abazikoreramo tubasaba kuzivugurura. Ikijyanye no gusabwa imisoro yayo kandi atari gukorerwamo ntibyigeze bibaho kuko nta muturage usorera inzu yabujijwe gukoreramo.”

Kuri ubu, mu bikomeje kwibazwaho n’abaturage ni uburyo uri kwemererwa kuvugurura atubatse inzu igeretse(Etage), abwirwa ko nyuma y’imyaka itatu azasenya. Aha akaba ariho bahera basaba Leta ko yabafasha gushyira ahagaragara igishushanyombonera, hagamijwe kubakura mu bihombo no kudasesaguzwa.

Izi nzu izitarasenyutse zagizwe ibimoteri 

Abubaka inzu zitageretse babwirwa ko mu myaka itatu zizasenywa

Irebana na: umurengezi
Eric Uwimbabazi June 19, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months
Imibereho

Kinigi: Abafashwaga na SACOLA basabwe kwigira

Hashize 3 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months
Imibereho

Musanze: Bahangayikishijwe n’inyamanswa iri gufata abagore ku ngufu

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?