Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi Bakundinka Jean Nepomuscene ukekwaho kwica Ntawuhigimana Diogene tariki ya 26 Nyakanga 2016.
Akimara kumwica, ngo yamushyize mu mufuka amutaba mu mwobo mu rugo iwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi, Umudugudu w’Agatare.
Uru rwego ruvuga ko kuri ubu Bakundinka afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ishami rya Gatsibo, mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa umuntu wese wica umuntu akabihisha yibwira ko bitazamenyekana ko igihe kizagera agatahurwa kandi akabihanirwa.
- Advertisement -
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.