Abaturage batuye mu Midugudu itanu igize Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, bavuga ko batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka.
Nshirimpaka Suaib atuye mu Mudugudu wa Kanyinya kimwe na bagenzi be, bavuga ko batunguwe no kubwirwa ko bashobora kwimurwa aho batuye, kandi bo bavuga ko nta kibazo gihari.
Ati, “Uyu Mudugudu wa Kanyinya na Byimana, nta kiza na kimwe kiraza, nta nkangu irahaza, kuko amazu yacu yegereye umusozi, ubwo tukaba twarabangamiwe no kumva bavuga ko hano hantu twaba turi mu manegeka.
Njye mbona ari imbogamizi zo kuba bakwimura umuntu, bakamukura ahantu hatari ikibazo, bakatujyana ahantu hasenyutse amazu arenga 30, inzu zikaba zaraguye. Ubwo kuva ahantu hari heza, bakakujyana ahantu hari ikibazo, ni ibintu bibangamiye abaturage.”
- Advertisement -
Nshirimpaka kandi, avuga ko ubuyobozi bukwiye gushishoza ku cyemezo buzafata, ahubwo bakabongerera ibikorwaremezo birimo imihanda n’amashanyarazi aho kwimurwa.
Undi nawe uvuga ko abangamiwe n’uwo mwanzuro agira ati, “Itangazo rigisohoka, batubwiye ko nta wemerewe gusana inzu, n’ushaka kubaka ntabwo abyemerewe. Ni ikibazo, abasore bashaka ahantu ho kuzatura, turi kumva bavuga za Humure, ngo niho tugomba kwimukira, niho ahubwo hari ibiza. Hakunze kwibasirwa n’ikintu cyitwa inkuba, ahantu hejuru. Ntabwo twajyayo, cyangwa niba bishoboka batwomeke kuri Gitoki, ntabwo twajya ruguru iriya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigabiro, Sebushumba Jean Paul, yabwiye Itangazamakuru ko abaturage badakwiye kugira impungenge zijyanye no kwimurwa, kuko basabwe kuba baretse gusana no kubaka, kwimurwa ngo biracyatekerezwaho.
Ati, “Akagari ka Kigabiro dufite imidugudu icyenda, imidugudu yagaragajwe ko iri mu manegeka icya rimwe ni itanu. Ariko n’indi midugudu isigaye ine, nayo igiye ifite uduce twagaragajwe ko turi mu manegeka. Iyo Midugudu ituye munsi y’imisozi.”
Akomeza agira ati, “Ntabwo ari ukubimura, abaje kubisobanura, bo bavuze ko igikorwa cyijyanye no gusana no kubaka kizakorwa. Abantu bagomba gutura mu buryo batuyemo. Nta nzu nshya igomba kubakwa, n’igomba gusanwa. Ushaka kubaka, azajya ajya aho hagaragajwe ko ari mu miturire.”
Amakuru avuga ko hashize iminsi muri uyu Murenge hakozwe ibarura ryakozwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’ikigo Gishinzwe Ubutaka, bityo ko ibyavuye muri iryo barura nibitangazwa, rishobora kubategeka kwimuka kandi ntaho bafite berekeza.